U Rwanda na EU byemeje gusigasira uruhererekane rw’ibikoresho fatizo

Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byasinyanye amasezerano agamije kwimakaza uruhererekane rurambye rw’ibikoresho fatizo nk’amabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere.
Ni amasezerano agamije kwimakaza urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gutanga umusanzu mu rugendo rwo kwimukira ku bukungu mpuzamahanga buhangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi burambye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yavuze ko ayo masezerano ari igihamya cy’ukwiyemeza k’u Rwanda mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butangiza ibidukikije.
Yagize ati: “Amasezerano yasinywe uyu munsi, ashimangira ukwiyemeza k’u Rwanda mu kubyaza umusaruro ubushobozi bwose mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akenewe mu rugendo rwo kwimukira ku bukungu mpuzamahanga butangiza ibidukikije kandi burambye.”
Yakomeje agira ati: “ayo masezerano kandi arushaho gushimangira ireme n’ubushobozi bwo gushakisha ibikoresho fatizo byacu, bikaba bishimangira u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wizewe mu bucuruzi mpuzamahanga.”
Minisitiri Dr. Biruta nanone kandi yavuze ko ruha agaciro umubano n’ubutwererane rufitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kandi ko rwiteguye kurushaho kwimaka ubwo butwererane bukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye.
Ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’u Rwanda w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta, ndetse na Komiseri wa EU Ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga, Jutta Urpilainen.
Minisitiri Dr. Biruta yavuze kandi ko u Rwanda ruha agaciro umubano n’ubutwererane rufitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kandi ko rwiteguye kurushaho kwimakaza ubwo butwererane bukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye.
Komiseri wa EU ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga, Jutta Urpilainen, yavuze ko aya masezerano ashimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kurushaho kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka mu gihugu.
Ati: “Gusinya amasezerano birashimangira ubushake bw’u Rwanda mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. U Rwanda rwohereza amabuye y’agaciro agira uruhare mu bukungu burambye bw’Isi. Aya masezerano ashimangira ubuziranenge bw’ikoresho byacu kandi agaragaza u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wizewe mu bucuruzi mpuzamahanga.”
Yongeyeho ko ubufatanye bwa EU n’u Rwanda buzarushaho kwiyongera.
Aya masezerano kandi agamije guha agaciro uruhererekane rw’ibikoresho fatizo birambye, hagamijwe gushyigikira ubukungu n’imikorere myiza y’urwo ruhererekane.
Ni ubufatanye bugamije guha agaciro ibikoresho fatizo (matières premiere) kugira ngo hagerwe ku musaruro urambye. Ibi kandi bikubiyemo gushyira imbaraga mu kurwanya ibicuruzwa bitemewe no guhuza ibipimo mpuzamahanga mu buryo butangiza ibidukikije.
Ni amasezerano yo kongera inkunga yo gukora ibikorwa remezo hongerwa ndetse no kuzamura urwego rw’ishoramari, gukora ubushakashatsi no guhanga udushya mu gusangira ubumenyi n’ikoranabuhanga mu buryo burambye.
Ibi bizatuma hubakwa ubushobozi bugamije kubahiriza amategeko abigenga no kongera amahugurwa. Ubu bufatanye buha amahirwe ibihugu by’abafatanyabikorwa yo kuzamura ubukungu ndetse byongera agaciro hahuzwa ibipimo biri ku rugero ruboneye.
Gahunda y’ishoramari ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi izagira uruhare runini mu gutanga inkunga y’amafaranga akenewe mu guteza imbere ubumenyi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kurushaho gukorera mu mucyo.
Uruhererekane rw’ibikoresho fatizo nk’amabuye y’agaciro ni ingenzi ku bukungu bw’u Rwanda, kuko rugira uruhare runini mu gucukura amabuye y’agaciro akenewe ku Isi nka zahabu, tantalum, Tin, tungsten, niobium, n’ayandi.
Byongeye kandi u Rwanda ni igihugu cyiza cyo gushoramo imari kuko rufite uruganda rutunganya zahabu, mu gihe uruganda rwa tantalum ruzatangira gukora vuba.
U Rwanda kandi rufite rumwe mu nganda zikomeye zikora amabati muri Afurika.