Riderman yashimiye Leta y’u Rwanda ishyigikira umuziki

Riderman yashimiye Leta y’u Rwanda ishyigikira umuziki

Umuhanzi Riderman yashimiye Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose igashyigikira umuziki, haba mu bikorwa remezo, umutekano n’ibindi  kuko byakuruye n’abashoramari bigatuma abahanzi bashobora kuwukora kinyamwuga.

Ubwo yatumirwaga mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyaberaga kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze kuri uyu wa 25 Nyakanga 2026, uyu muhanzi ufatwa nk’umwe mu beza mu muziki Nyarwanda, yavuze ko ashimira Leta uko ishyigikira uruganda rw’umuziki muri rusange.

Yagize ati: “Dushimire cyane Leta yacu yashyigikiye umuziki wacu, ikindi umutekano dufite ni wo utuma ibi byose bishoboka, ibikorwa remezo nk’ibi ni byo bituma abashoramari baza mu muziki kuko dufite umutekano, kandi kuko babona ko Abanyarwanda bishimye,  impamvu twishimye ni uko nta kindi kibazo dufite.

Dushimiye inzego z’umutekano, Guverinoma n’u Rwanda ibyo ikora byose kugira ngo iteze imbere uruganda rwacu n’abaturage muri rusange.”

Riderman kandi yasabye abitabiriye iki gitaramo, kugira Imana nyambere, ati: “Imbere mujye mutumayo Imana, kure hose hashoboka mujye muhatuma Imana.

Uyu muhanzi wari umaze imyaka isaga 20 adataramira abakunzi be muri ubu buryo, akigera ku rubyiniro yabajije abitabiriye ati” Abanyamusanze mumpaye ikaze mu rugo?” Ni ko guhita atera “Karibu Nyumbani” yakoranye na  Zizou Al Pacin, Bruce Melodie, Amalon na Uncle Austin mu 2019, ariko ageze kuri “Niko Nabaye” yakoranye na Zizou Al Pacino, King James ,Urban Boys ,Uncle Austin imyaka ine ishize ivumbi ryuzura ikirere cya Stade Ubworoherane, bigaragaza urwego Abanyamusanze bari bakumbuye uyu mu Raperi umwe mu beza mu muziki w’u Rwanda.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival 2026, byatangiye ku wa 13 Kamena 2026 binyura mu Turere twa Huye, Ngoma, Muhanga, Karongi, Nyagatare, ubu bikaba byari bigeze i Musanze, bikazasoreza mu Karere ka Rubavu ku ya 1 Kanama 2026.

Riderman ni we wari watumiwe nk’umuhanzi watwaye Primus Guma Guma Super Star, akaba yarayegukanye mu 2013.

Byari ibyishimo birenze ubwo Riderman yageraga ku rubyiniro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25