CG (Rtd) Gasana Emmanuel ntakiri Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahagaritse mu mirimo CG (Gtd) Gasana K. Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Ni amakuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira, nyuma y’itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

CG (Rtd) Gasana K. Emmanuel yaherukaga guhagarikwa mu nshingano tariki ya 25 Gicurasi 2020, icyo gihe akaba yari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo guhera mu mwaka wa 2018.

Icyo gihe ntabwo higeze hatangazwa ibyo aba bayobozi bakurikiranyweho gusa bahagaritswe ku myanya yabo mu gihe hari hashize iminsi mike hari n’abandi bakuwe ku nshingano.

Ku wa 15 Werurwe 2021, ni bwo Gasana yongeye guhabwa inshingano zo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, bivuze ko yari amazeho igihe cy’imyaka ibiri n’amezi arindwi.

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Jean de la croix says:
Ukwakira 28, 2023 at 4:07 pm

Uwo muyobozi nakomeze akorweho iperereza nahamwa nicyaha ahanwe namategeko.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE