Niger yahagaritse kohereza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga

Guverinoma ya Niger yatangaje ko ibaye ihagaritse kohereza ibicuruzwa by’ibikomoka kuri peteroli byoherezwaga mu mahanga kugeza igihe izasohorera irindi tangazo.

Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma tariki ya 03 Ukwakira 2023 rivuga ko umusaruro w’igihugu ugomba gukoreshwa mu gutanga isoko ry’imbere mu gihugu, kandi mu gihe birenzeho hashobora gusabwa uruhushya rwihariye rwo kohereza mu mahanga.

Ubusanzwe Niger yoherezaga ibicuruzwa by’ibikomoka peteroli mu bihugu by’abaturanyi birimo Nijeria, Misiri, Algeria n’ahandi,

Mu mwaka wa 2022 Niger yatangarije Reuters ko hagati ya Nyakanga na Kanama 2023 izaba yohereje mu mahanga ibikomoka kuri peteroli bifite agaciro ka miliyari 2,5 z’amadolari y’Amerika binyuze mu muyoboro mushya uhuza agace ka Agadem n’icyambu cya Benin.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54