Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY yeguye ku nshingano ze

Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY yeguye ku nshingano ze

Uwari Visi Perezida wa Mbere w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Karangwa François, wari wasigaye ayoboye iri shyirahamwe by’agateganyo nyuma yo kwegura kwa  Murenzi Abdallah na Nkuranga Alphonse wari Umuyobozi Nshingwabikorwa nawe yeguye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri ni bwo Karangwa yatandikiye abanyamurango ba FERWACY abamenyesha ko ahagaritse inshingano yari yaratorewe zo kuba Visi perezida wa FERWACY.

Yakomeje avuga ati: “Mbijeje inkunga yanjye mu gukomeza guteza imbere umukino w’amagare”.

Karangwa François yari umwe mu bayobozi bamaze igihe muri FERWACY kuko yabaye Visi perezida wa Bayingana Aimable muri 2018.

Yakomerejeho ubwo Murenzi Abdallah yatorerwaga kuyobora iri Shyirahamwe mu Ukuboza 2019 ndetse no muri manda y’imyaka ine yatangiye muri Kamena 2022.

Biteganyijwe ko tariki 21 Ukwakira 2023 hazaba amatora ya  Komite nyobozi nshya ya FERWACY.

ISHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya iby’ingenzi byaranze tariki 30 Nzeri mu mateka y’Isi 30 Nzeri 2026 Saa 15:40
  2. Kenya: Dangote yatangiye kubaka uruganda rwa miliyoni 16 z’amadolari rw’ibikomoka kuri peteroli 30 Nzeri 2026 Saa 15:16
  3. Bafatanywe udupfunyika 4 836 tw’urumogi muri Kigali 30 Nzeri 2026 Saa 15:02
  4. Huye: Ngoma barasaba kubakirwa imihanda yo muri karitsiye 30 Nzeri 2026 Saa 14:48
  5. Intego ni ukujya mu Gikombe cya Afurika- Constantine nyuma yo gutsinda Cape -Vert 30 Nzeri 2026 Saa 12:47