Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya yasuye Ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya yasuye Ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 Kamena, Minisitiri w’Ingabo wa Kenya Gen. Francis Ogolla uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Ibirindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda (RDF). 

Gen. Ogolla yakiriwe na Lt. Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho kunoza umubano urangwa hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi. 

Uyu munsi kandi akiri ku Birindiro Bikuru ku Kimihurura, Gen. Francis Ogolla yasuye Minisitiri w’Ingabo Juvénal Marizamunda.

Nyuma y’uru ruzinduko, Gen. Ogolla yavuze ko yaje mu Rwanda nk’umwe mu bitabiriye Imyitozo ya gisirikare ihuza Ingabo, Polisi n’abasivili baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Ushirikiano Imara (CPX), yasoje ku wa Mbere taliki ya 26 Kamena.

Yavuze kandi ko mu minsi amaze mu Rwanda yabonye ko bikwiye kubanza kugirana ibiganiro na mugenzi we, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda mbere yo gusubira mu Gihugu cye. 

Ingabo z’u Rwanda n’iza Kenya bisanzwe bifitanye umubano umaze imyaka myinshi by’umwihariko mu bijyanye n’amahugurwa, guhanahana ubumenyi ndetse no mu zindi nzego z’umutekano.

Mu gitondo cy’uyu munsi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya yanafashe umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ni inshingano y’abanyamatorero kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa – CPR 26 Ugushyingo 2026 Saa 20:40
  2. Richard Nick Ngendahayo agarutse muri Gen -Z Comedy Show 26 Ugushyingo 2026 Saa 17:36
  3. Gatare yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitegura inshingano z’ubuyobozi 26 Ugushyingo 2026 Saa 15:09
  4. Zambia: Imyigaragambyo yamagana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga yaburijwemo 26 Ugushyingo 2026 Saa 12:18
  5. Umuramyi Annette Murava na Gafaranga bongeye guteza urujijo 26 Ugushyingo 2026 Saa 12:03