Koga: Ikipe y’u Rwanda ikomeje kwitegura imikino y’Afurika izabera muri Tunizia
Ikipe y’u Rwanda mu mukino wo Koga ikomeje imyitozo aho irimo kubera mu Karere ka Karongi mu Kiyaga cya Kivu mu rwego rwo kwitegura imikino y’Afurika ikinirwa ku mucanga “Africa Beach Games 2023” izabera muri Tunizia mu mujyi wa Hammamet guhera taliki ya 23 kugeza 30 Kamena 2023.
Iyi kipe igizwe na Dusabe Claude, Iradukunda Eric, Maniraguha Eloi, Hategekimana Timamu, Nyirabyenda Neema na Ishimwe Claudette. Muri aba bakinnyi hagomba gutoranywamo babiri bazaserukira igihugu, umuhungu n’umukobwa aho bazahatana muri kilometero 5.

Kugeza ubu, abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri iyi mikino igiye gukinwa ku nshuro yayo ya kabiri, uretse umukino wo Koga, abandi ni abo mu mikino ya Kung-Fu Wushu n’ikipe ya Basketball bakina ari 3 “3×3”.
Kugeza ubu, amakipe ahagarariye ibihugu 52 ni yo azitabira iyi mikino, akazaba agizwe n’abakinnyi 1,110.
Uretse abakinnyi, azaba aherekejwe n’abasaga 500 mu gihe abakorerabushake 300 bazafasha kugira ngo imikino igende neza.