Imiyoboro y’amashanyarazi yubatswe kera mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba ikomeje kuvururwa yongererwa imbaraga ku buryo ihaza abayifatiraho amashanyarazi ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda ziciriritse.
Aho imiyoboro yamaze kubakwa, abahatuye n’abahakorera bishimira impinduka kuko bakomeje kubyaza umusaruro amashanyarazi afite imbaraga zihagije.
Munyaneza Jean Bosco, umuyobozi w’ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu “REG” mu Karere ka Gatsibo avuga ko ibikorwa byo kwagura imiyoboro ishaje mu Ntara y’i Burasirazuba birimbanije kandi byafashije cyane mu kugabanya ibibazo by’icikagurika ryawo ndetse no gufasha inganda n’ibindi bikorwa by’iterambere bikenera amashanyarazi menshi.
Munyaneza yagize ati : “Ubu imiyoboro iherereye mu Mirenge ya Kiramuruzi, Kageyo, Murambi na Remera yamaze kwagurwa ireshya n’ibilometero 48 yamaze kubakwa ndetse inashyirwamo (Transformers) zifite ingufu ku buryo abaturage batuye muri ibyo bice ubu batangiye kubibyaza umusaruro.”
Munyaneza akomeza avuga ko iyi miyoboro yavanywe ku rwego “monofaze” (single phase) ishyirwa kuri tirifaze (three phase)” ari nayo yifashishwa ku bikorwa bikenera amashanyarazi menshi nk’insyo, amabarizo, inganda nto n’iziciriritse n’ibindi bitandukanye.
Umuyobozi w’ishami rya REG muri Gatsibo akomeza avuga ko abatangiye kubyaza umusaruro aya mashanyarazi ari abafite inganda nto n’iziciriritse barimo abafite ibyuma bisya ibinyampeke, udukiriro n’ibindi bikorwa biciriritse.
Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyagatare, Niyonkuru Benoit avuga ko hari uduce twari dufite imiyoboro ya “monofaze” muri aka Karere turimo Imirenge ya Rukomo, Nyagatare, Katabagemu, Mimuri, Gatunda, Mukama ndetse na Kiyombe.
Ati : “Ubu rero igikorwa cyo kuvugurura iyi miyoboro cyakozwe mu byiciro bibiri ahubatswe kilometero 65 ndetse hashyizweho (Transformers) 54 muri iriya Mirenge”.
Niyonkuru avuga ko bizafasha na none ibigo by’amashuri, amavuriro, inganda ziciritse, amakaragiro y’amata ndetse n’ibikorwa byo guhindura no kubika umusaruro (ibigega) ukomoka ku buhinzi bikenera umuriro mwinshi uri ku rwego rwa tirifaze.
Mupenzi Théogène, Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Kirehe we avuga ko muri aka Karere hubatswe ibilometero bisaga 40 ndetse hanashyirwaho “Transformers” 26 zafashije abaturage kubona umuriro uhagije.
Aho imiyoboro yamaze kuvugururwa batangiy7e kubibyaza umusaruro
Igiraneza Jean D’Amour, umuturage utuye mu Mudugudu wa Rwamivu, Akagali ka Remera, Umurenge wa Rugarama, mu Karere ka Gatsibo avuga ko amashanyarazi ubu bayabyaza umusaruro nta mbogamizi.
Ati : “Tukimara kubona umuriro nahise nzana imashini isya, ubu ifasha abaturage batuye muri aka Kagali kacu bakabona aho bashesha biboroheye. Mbere byari bigoye kuko bajyaga gushesha za Rwagitima ariko ubu serivisi barayibona hafi.”
Mugemana Johnson ni umucungamutungo wa Koperative ibyaza umusaruro amata yitwa Katabagemu Farmers Cooperative. Arashima cyane REG kuba yarabafashije kubona umuriro uhagije kuko ubundi basaga nk’aho nta muriro bafite n’ubwo bari bawufite.
Yagize ati : “Ubusanzwe twakoreshaga umuriro wa monofaze ariko ntubashe gutuma imashini zacu zikora neza, icyo gihe ntacyo byari bitumariye kuko n’ubundi kugira ngo tubyaze umusaruro aya mata y’abanyamuryango bacu byadusabaga gukoresha moteri (generator), wasangaga akenshi dukoresha amafaranga angana n’ibihumbi magana inani ku kwezi (800,000 Rwf) tugura mazutu yo gukoresha. ”
Akomeza avuga ko bagejejweho umuriro wa tirifaze, ubu imashini zirakora neza ndetse n’amafaranga bakoresha yagabanyutse ku buryo bushimishije kuko umuriro uhendutse kurusha mazutu.
