Agakiriro ka Gisozi katagisoza umwaka katibasiwe n’inkongi y’umuriro, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 23 Gicurasi 2023 kongeye gushya hafatwa inzu yo ku isoko rya Gisozi yakorerwagamo ikanacururizwamo ibikoresho biva mu mbaho.
Umuyobozi w’Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, Habumuremyi Egide, yabwiye itangazamakuru ko inkongi y’umuriro yibasiye inzu ikorerwamo ibikorwa by’ububaji bya Koperative APARWA.
Ati: “Ahahiye hakorerwamo ibintu byose bifitanye isano n’imbaho, harimo intebe, utubati, ibitanda, ameza ndetse n’imbaho byakorwagamo”.
Bivugwa ko muri ako gace kahiye harashyizwe amabwiriza yo kwirinda kuhakorera ibikorwa byateza inkongi birimo kwirinda kuhanywera itabi, basaba abahakorera kujya bajya kurinywera hanze.
Habumuremyi avuga ko Polisi yahise yihutira kuzimya iyi nkongi n’ubwo umuriro wakomeje kuba mwinshi cyane, bakaba bakirwana no kuwuzimya.
Umwe mu bakorera mu gakiriro ka Gisozi witwa Adolphe Twambajimana avuga ko iyi nkongi yasatiriye n’ingo z’abaturage, ariko Polisi ihagerera igihe izimya ingo zitarafatwa.
Inyubako zo mu Gakiriro ka Gisozi zimaze igihe zibasirwa n’inkongi ikangiza
ibikoresho ndetse n’ibicuruzwa, cyane cyane zikaba zikunda kugaragara mu gihe cy’impeshyi.

