03 June 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Dr. Agnes Kalibata yashyizwe muri Komite Ngishwanama ya Perezida wa COP28

18 May 2023 - 07:15
Dr. Agnes Kalibata yashyizwe muri Komite Ngishwanama ya Perezida wa COP28
Share on FacebookShare on Twitter

Dr. Agnes Kalibata yashyizwe muri Komite Ngishwanama ya Perezida w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe y’uyu mwaka (COP28).

Ni inama mpuzamahanga izabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), mu Gushyingo uyu mwaka.

Inama ya COP ni inama mpuzamahanga ihuriwemo n’ibihugu bigize uwo muryango n’abandi bafatanyabikorwa irebera hamwe ingamba zikwiye gufatwa na politiki ikurikizwa mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

COP28 izaba ari urubuga rukomeye ruzahuza ibihugu, imiryango, ndetse n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku Isi kugira ngo barebe icyakorwa mu gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Dr. Kalibata nk’umwe mu bagize Komite Ngishwanama ya Perezida wa COP28, azagira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo kuyobora ibiganiro no gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Mu butumwa yashyize ahagaragara nyuma yo guhabwa uyu mwanya, Dr. Kalibata yagize ati: “Nejejwe no kujya muri komite ngishwanama ya Perezida w’Inama ya COP28 ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe. 

Nta kintu cy’ingenzi uyu munsi kurusha guhuriza hamwe kugira ngo tugire uruhare mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ikirere. Imihindagurikire y’ibihe irimo iragenda ihinduka ikibazo gikomeye cyugarije uyu mubumbe wacu, kandi ndumva twiyimeje gukorana n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo tubashe gukemura iki kibazo. 

Niteguye kubasangiza ubunararibonye bwanjye no gukorana n’abandi banyamuryango kugira ngo hagire ibikorwa mu buryo bwihuse kandi bifite ireme.”

Dr. Agnes Kalibata yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworori mu Rwanda kuva mu mwaka wa  2008 kugeza 2014, akaba kuri ubu ayoboye Umuryango wa  AGRA kuva mu mwaka wa 2014.

Dr. Kalibata ni impuguke mu by’ubuhinzi  kuri ubu uyoboye Umuryango Nyafurika uharanira Iterambere ry’Ubuhinzi (AGRA). 

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muhanga: Abazi amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro barasabwa kuyatanga

June 2, 2023
Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

June 2, 2023
Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

June 2, 2023
Dr Sabin yagizwe Umuyobozi  w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

Dr Sabin yagizwe Umuyobozi w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

June 2, 2023
Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

June 2, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023

Rwanda Medical Supply (RMS) Limited : Tender Notice for Provision of Maintenance of Faulty Equipments

June 2, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.