Paris: Biguma wakoze Jenoside i Nyanza n’i Huye agiye kuburanishwa 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 8, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, rugiye gutangira kuburanisha uwitwa Philippe Hategekimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Taliki 20 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko Hategekimana, wakoreshaga izina rya Manier akaba yaramenyekanye cyane nka Biguma, agomba kuburanira mu Rukiko rwa rubanda rw’i Paris (Courd’Assises de Paris).

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzatangira taliki 10 Gicurasi 2023 rukarangira ku ya 30 Kamena 2023.

Biguma,akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakoreye mu bice binyuranye by’Akarere ka Nyanza n’aka Huye. 

Uduce Hategekimana ashinjwa gukoreramo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’ahitwa Nyamure mu Murenge wa Muyira ahiciwe Abatutsi barenga 10,000. 

Uretse muri Nyamure, mu idosiye ya Hategekimana havugwamo umusozi wa Nyabubare uri mu Murenge wa Rwabicuma, watsembweho Abatutsi batagira ingano, imiryango itandukanye ikaba yarazimye. 

Avugwaho kwica cyangwa kwicisha uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse, kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Kigo cy’Ubushakashatsi ku buhinzi  (ISAR), gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zinashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi.

Biguma, kuri ubu ufite imyaka 67, yavukiye mu yahoze ari Komini Rukondo, Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari Umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Jandarumori ya Nyanza.

Yahunganye na Leta yari imaze gutsindwa no kunamurwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze iminsi 100 gusa igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni. 

Bivugwa ko yageze mu Bufaransa mu mwaka wa 1999 ahabona ubuhungiro (statut de réfugié) akoresheje umwirondoro utari wo aza no kubona ubwenegihugu mu 2005 atura mu gace ka Rennes ahoy amaze imyaka myinshi ahakora akazi ko gucunga umutekano.

Mu 2015 ni bwo yatangiye gukorwaho iperereza biturutse kubusabe bw’umuryango CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, maze ishami ry’Ubushinjacyaha bw’Igihugu cy’u Bufaransa rishinzwe kurwanya iterabwoba (PNAT/Parquet National Antiterroriste) ryemeza ko akurikiranwaho gukora Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura ibyo byaha.

Yahise ahungira muri Cameroun aba ari na ho afatirwa muri Werurwe 2018, asubizwa mu Bufaransa aho byemejwe ko ahita afungwa by’agateganyo kuva ku ya 15 Gashyantare 2019.

Kuba Biguma agiye kuburana ni ibintu byanejeje abatangabuhamya batandukanye, by’umwihariko abavuga ko bahekuwe na we nyuma y’uko ayoboye Interahamwe zari zananiwe kwica Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure muri Nyanza.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 8, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE