Gen Muhoozi yakurikiranye umukino wa Gicumbi FC na Kigezi Select FC

Kuri uyu wa Kabiri taliki 18 Mata 2023, ikipe ya Gicumbi FC yitabiriye ubutumire bwa MK Mouvement aho yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Kigezi Select FC wabereye kuri Sitade ya Kigezi mu Karere ka Kabare muri Uganda.
Uyu mukino wakurikiranwe na Gen Muhoozi Kainerugaba warangiye ikipe ya Kigezi Select FC yegukanye igikombe itsinze Gicumbi FC kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino.
Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel akaba yari yaherekeje iyi kipe ya Gicumbi FC.
Amafoto






