Basketball: Sangwe Armel yasinye imyaka ibiri mu ikipe y’Urunani BBC

Sangwe Armel wari umaze hafi imyaka 4 akinira ikipe ya APR BBC mu cyiciro cya mbere muri Basketball mu Rwanda yerekeje i Burundi mu ikipe y’Urunani BBC aho yasinye amasezerano y’imyaka 2.
Aganira n’Imvaho Nshya, Sangwe Armel ufite imyaka 25 y’amavuko yatangaje ko agiye kongera gukina i Burundi kuko ari ho yazamukiye mbere yo kuza gukina mu Rwanda.
Akomeza avuga ko Urunani BBC ari ikipe nziza kandi ikomeye i Burundi ndetse no muri aka Karere.
Sangwe Armel wageze i Bujumbura ku wa Mbere taliki 27 Werurwe 2023 azafasha iyi kipe gukina imikino isoza shampiyona y’icyiciro cya mbere i Burundi “Viva Basketball League 2023 Final 8” ndetse anafashe iyi kipe mu mikino yo gushaka itike ya BAL 2024.
Sangwe wari umaze imyaka isaga 8 akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda avuga ko kuba agiye gukinira Urunani BBC bizatuma akomeza kuzamura urwego rwe kuko nayo ari ikipe nziza.
Biravugwa ko Sangwe kugira ngo yemere gusinya amasezerano mu ikipe y’Urunani BBC yahawe amafaranga agera ku bihumbi 25 by’Amadorali y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda akaba asaga miliyoni 52 z’amafaranga y’u Burundi.
Uyu mukinnyi kandi biravugwa ko azajya ahabwa umushahara ungana n’Amadorali y’Amerika 1500 asaga miliyoni 1 n’ibihumbi 600 y’u Rwanda akaba asaga kandi miliyoni 3 z’amafaranga y’u Burundi.
Ikipe y’Urunani BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka itozwa kuri ubu na Kagabo Aron wungirijwe na Hakizimana Elvis bakunze kwita Gafyisi wakiniye iyi kipe imyaka irenga 20.
Sangwe Armel asubiye i Burundi nyuma y’imyaka 8
Sangwe Armel yavukiye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi ahitwa Jabe. Yazamukiye mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri , Gymkhana BBC muri 2013. Kuva muri 2015, Sangwe Armel yaje mu Rwanda aho yakiniye ikipe ya Espoir BBC (2015-2019) na APR BBC (2019-2023).

Sangwe avuye muri APR BBC amaze gukina imikino ya shampiyona ibanza aho yayisize ku mwanya wa 3 n’amanota 20 inyuma ya REG BBC iyoboye urutonde na Patriots BBC iri ku mwanya wa kabiri.
Uyu mukinnyi wigaragaje cyane muri shampiyona y’u Rwanda mu mikino 9 ya shampiyona y’uyu mwaka wa 2023 yakinnye iminota 185 n’amasegonda 29 atsinda amanota 108 anatanga imipira 30 yavuyemo amanota. Yagaruye kandi imipira itageze mu nkangara “Rebounds” igera kuri 23.

Sangwe Armel yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’u Rwanda nkuru muri 2021 aho yakinnye imikino y’Afurika “FIBA Afrobasket Rwanda 2021” ndetse n’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’ Isi “FIBA Basketball World Cup 2023 African Qualifiers”.
