01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Gisagara: Ababyeyi barasabwa kwita ku isuku n’imikurire y’umwana

21 March 2023 - 11:58
Gisagara: Ababyeyi barasabwa kwita ku isuku n’imikurire y’umwana

Umuyobozi wa NCDA aha abana amata

Share on FacebookShare on Twitter

Ababyeyi bo mu Karere ka Gisagara, basabwe gukurikirana imikurire n’isuku  by’umwana kuko ari inshingano zabo aho kubiharira ingo mbonezamikurire.

Ibi byagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice kuri uyu wa Kane taiiki ya 16 Werurwe 2023, ubwo muri aka Karere hizihizwaga umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire y’abana bato.

Ni umunsi wabanjirijwe n’ibikorwa byo gusura ingo mbonezamikurire y’abana bato, aho hasuwe urugo mbonezamikurire rwo mu Mudugudu wa Kayenzi mu Murenge wa Kansi ndetse n’urwo ku ishuri ry’Urwunge rw’amashuri rwa Gisagara A.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye ababyeyi kwirinda ibintu byatuma umwana agwingira birimo ubusinzi, amakimbirane mu miryango, no kubyara abo badashoboye kurera.

Kayitesi Alice yabibukije kandi  ko n’ubwo ari byiza kujyana umwana mu rugo mbonezamikurire y’abana bato ariko nabo bakwiye kugira uruhare mu kwita ku bana kuko ari inshingano zabo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice (Uwa mbere uhereye ibumoso)

Ati “Nubwo hari ibyakozwe mu kongera ingo mbonezamikurire z’abana bato no kuzamura urwego rwa serivisi zihatangirwa, turacyafite ibibazo by’abana bafite imirire mibi no kugwingira.”

Akomeza agira ati “Nagira ngo nibutse imiryango turi kumwe ko uruhare runini, ruri ku ruhande rwabo. Ari ukudufasha mu gukemura ibyo bibazo, ariko no kudufasha by’umutekano kwita ku mikurire y’umwana.

Bikaba bigaragara ko inshingano zo kwita ku mwana tuziharira gusa izi ngo mbonezamikurire ngo umubyeyi yumve ko nta ruhare rwe agomba kugira. Nkabibutsa ko uruhare rw’ibanze ari umubyeyi, izi ngo n’abandi bafatanyabikorwa bakaza batwunganira.”

Guverineri Kayitesi yasabye ko ubuyobozi na bwo bukwiye gukurikirana hafi ingo mbonezamikurire hagamijwe ko abana bakura neza.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine, yasabye abafite ingo mbonezamikurire kwita cyane ku isuku.

Umuyobozi wa NCDA Umutoni Gatsinzi Nadine yibukije Ababyeyi uruhare rwabo mu kongera Ingo mbonezamikurire zujuje ibisabwe

Ati “Inshingano z’ababyeyi, bagomba kwita ku isuku y’abana, aho batekera , aho bihagarika kugira ngo isuku ibe iya mbere. Hanyuma tuze dufasha.”

Avuga ko nk’ubuyobozi bwagiye bufasha ingo mbonezamikurire kubona ibikoresho gusa  ko izitarabibona zizafashwa kubibona ku bufatanye n’abafatanyabikorwa .

Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara habarurwa ingo mbonezamikurire zikorera mu ngo zatoranyijwe 1272. Ingo zikorera hafi y’abaturage 12. Ingo zikorera ku mashuri 74.

Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho by’abaturage RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] mu 2020, bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira. Ni mu gihe  gahunda ya Guverinoma ari uko mu mwaka wa 2024 bazaba ari 19% gusa.

NCDA yibukije ababyeyi uruhare rwabo mu kongera Ingo Mbonezamikurire zujuje ibisabwe
Advertisement
GISUBIZO Gentil

GISUBIZO Gentil

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.