01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Imyanzuro 13 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18

14 March 2023 - 08:04
Imyanzuro 13 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva ku italiki ya 27 kugera ku ya 28 Gashyantare 2023, i Kigali hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18; yayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. 

Iyo nama yitabiriwe n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye: Abayobozi, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere hamwe n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga. 

Wari umwanya wo gusuzuma aho gahunda za Leta zigeze zishyirwa mu bikorwa, no gufata ingamba zo kurushaho kwihutisha iterambere.

Muri uyu Mushyikirano habaye n’umwanya wo kwerekana uko uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo mu mwaka ushize no gusinya amasezerano y’imihigo mishya.

Ibiganiro byatanzwe byibanze ku ngingo zikurikira:

1) Ibyavuye mu ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2022;

2) Guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bwubakiye ku muryango no 

3) Kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro ikurikira:

Ubukungu

1. Kunoza ingamba zo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi harimo:

• Koroshya kubona inguzanyo zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi;

• Gufasha aborozi kongera umukamo;

• Gushishikariza abahinzi n’aborozi kwitabira ubwishingizi bw’imyaka n’ubw’amatungo;

• Gukemura ikibazo cy’udukoko n’indwara byangiza imyaka.

   2. Gukemura vuba ikibazo cy’imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagurwa izindi no kuvugurura gare z’imodoka ndetse no kongera imodoka zihuza imijyi itandukanye, hagendewe ku zikenerwa n’abagenerwabikorwa.

  3. Kunoza imikorere ya One Stop Centre ya RDB kugira ngo ihurize hamwe serivisi zose abantu bakenera, harimo n’izikenerwa n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga.

 4. Gukemura byihutirwa ibibazo bituma interineti idakora neza kandi ikiguzi cyayo kikaba gihenze.

 5. Kurushaho kunoza serivisi zitangwa n’Irembo no kongeramo izikenerwa zose

6. Gukomeza gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.

7. Gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro.

Uburezi

 8. Gukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri kugira ngo abarangiza kwiga bashobore guhangana n’ibibazo biri ku isoko ry’umurimo, hibandwa kuri ibi bikurikira:

• Kongera umubare w’abanyeshuri bajya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro;

• Gukorana n’abikorera mu kumenyereza abanyeshuri umwuga mbere y’uko bajya ku isoko ry’umurimo;

• Kuzamura ireme ry’ubushakashatsi.

 Ubuzima

 9. Gushyira mu bikorwa, mu gihe cy’imyaka ibiri, ingamba zo kurwanya igwingira ry’abana. Mu bigomba kwitabwaho harimo kurushaho kwifashisha Abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gikorwa aho bazajya bigisha ababyeyi kurwanya imirire mibi no gutanga indyo yuzuye.

 10. Kongera imbaraga mu gukumira indwara zitandura harimo kwisuzumisha hakiri kare indwara ya kanseri, iy’umutima na diyabete no kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri. Gukangurira Abaturarwanda bose kugira isuku muri rusange harimo n’isuku yo mu kanwa hagamijwe kwirinda indwara.

 11. Kuvugurura ibikorwa remezo by’ubuvuzi, kongera umubare w’abakozi, kongera isuku ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi no kwakira neza abagana amavuriro. By’umwihariko kwita ku mibereho myiza y’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi.

 Imibereho myiza

12. Gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye harimo:

• Gukumira amakimbirane mu miryango;

• Kongera amahugurwa y’abita ku marerero y’abana bato;

• Kongera ubukangurambaga bwo kwirinda ibisindisha no kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge;

• Gushyira mu bikorwa neza ibiteganyijwe n’amategeko abuza urubyiruko kunywa inzoga kimwe n’ahana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge;

• Kongera ibigo by’imyidagaduro by’urubyiruko hirya no hino mu gihugu;

• Kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe y’abantu basambanya abana. Ibi birimo no gukora ubukangurambaga ku ruhare rw’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera mu kugaragaza abakoze icyo cyaha.

 Uburere mboneragihugu

 13. Guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, gukomeza kwigisha amateka, umuco n’indangagaciro nyakuri by’Igihugu no kongera ingufu mu mikorere y’Itorero haba mu Rwanda no mu mahanga.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.