01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

U Rwanda rwerekanye uko rwimakaje uburinganire mu ikoranabuhanga

08 March 2023 - 08:08
U Rwanda rwerekanye uko rwimakaje uburinganire mu ikoranabuhanga
Share on FacebookShare on Twitter

Guhera ku wa Mbere taliki ya 6 Werurwe 2023, u Rwanda rwahagarariwe mu Nama ya 67 ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye iharanira iterambere ry’Umugore (CSW67) izamara ibyumweru bibiri. 

Intumwa zaserukiye u Rwanda zikomeje kugaragaza imbaraga zashyizwe mu kuziba icyuho mu buringanire hagati y’abagabo n’abagore, uhereye mu muryango ukagera no mu nzego z’ubuyobozi, mu mirimo no mu burezi by’umwihariko mu ikoreshwa. ry’ikoranabuhanga. 

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 8 Werurwe,  u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore rwishimira intambwe ishimishije imaze kugerwaho mu kuziba icyuho mu buringanire, by’umwihariko mu birebana no gukoresha ikoranabuhanga. 

Rose Rwabuhihi, Umuyobozi ushinzwe Uburinganire mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagab mu Rwanda (GMO), yagaragarije amahanga uburyo ikoranabunanga ryifashishwa mu kunoza imibereho y’abari n’abategarugori mu mijyi no mu bice by’icyaro. 

Aha yari yitabiriye ikiganiro cyabereye aharimo kubera Inama ya CSW67 i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), cyibanze ku kunoza ubuzima bw’abagore n’abakobwa binyuze mu guhanga udushya, ikoranabuhanga n’uburezi. 

Muri icyo kiganiro cyateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) n’Ambasade y’Igihugu cya Chile muri Loni, Madamu Rwabuhihi yagarutse ku burwo u Rwanda rukoresha indege nto zitagira abapilote, ubutumwa bugufi (Rapid SMS),  Ikoranabuhanga rihuza amakuru y’inzego z’ubuzima (HIMS) ndetse no kwinjiza ubwisungane n’ubwishingizi bw’ubuzima mu ikoranabuhanga, hagamijwe gutanga ibisubizo birambye. 

Yanakomoje ku mbaraga Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo ishyira mu gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ubushobozi bwo kubikoresha, hibandwa ku kongera umubare w’abagore bakoresha ikoranabuhanga mu kwiteza imbere. 

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwimakaza Uburinganire n’iterambere ry’Abagore muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Silas Ngayaboshya, na we yagarutse ku buryo ikoranabuhanga riganisha ku kubaka Isi izira ubusumbane bushingiye ku gitsina. 

Mu kiganiro cyibanze ku guhuza ikoranabuhanga, ubwenge muntu butari karemano (AI) n’Isi yimakaje uburinganire, Ngayaboshya yashimangiye ko kuziba icyuho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hagati y’abagabo n’abagore ari yo ntambwe iruta izindi mu kubaka iterambere rirambye.

Yashimangiye ko uburyo u Rwanda rwahisemo bwo gukora rwiga byarufashije kumenya ibikora neza kurusha ibindi, kubika amakuru ndetse no kwagura ibikora. 

Ati: “Mu rwego rwo guharanira ko igihugu gitera imbere mu buryo burambye, u Rwanda rwahisemo kureba kure ariko na none hagashyirwaho ingamba zikuraho imyumvire ya sosiyete itari myiza no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho rikemura ibibazo by’abaturage kugeza no kuri ba bandi bo hasi kurenza abandi.”

Minisitiri wa MIGEPROF Prof Bayisenge Jeannette, na we yagarutse ku burwo u Rwanda rwungukiye cyane ku kubaka inzego zikomeye, gushyiraho gahunda zigamije gushyigikira uburinganire, gusangira ubunararibonye no kubaka ubufatanye. 

Ati: “Byabereye u Rwanda umusingi wo guhangana n’imbogamizi kandi biharura inzira irwerekeza mu Isi y’ikoranabuhanga itagira n’umwe iheza.”

Mu gihe iyo nama ikomeje, Minisitiri Prof. Bayisenge yahuye n’abayobozi barimo Minisitiri ushinzwe Abagore n’Abana muri Niger Allahoury Aminata Zourkaleini, baganira ku musaruro w’uruzinduko aheruka kugirira mu Rwanda by’umwihariko  uw’Inama y’Igihugu y’Abagore na Isange One Stop Centers. 

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.