Imvura izaba iri munsi gato y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare 2023 (kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20), izaba iri munsi y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe.
Meteo Rwanda yatangaje ko ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri munsi gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu mu kwezi kwa Gashyantare igice cya kabiri (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice kiri hagati ya milimetero 10 na 70).
Imvura iteganyijwe
Mu gice cya Kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare 2023 (kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 60. Imvura iruta izagwa ahandi izaba iri hagati ya milimetero 40 na 60 ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru n’ibice bimwe na bimwe by’Uturere twa Rutsiro na Karongi.
Mu bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba ukuyemo Akarere ka Nyabihu n’uburasirazuba bw’Akarere ka Ngororero, mu bice byo hagati by’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe no mu burengerazuba bw’Uturere twa Ruhango na Muhanga hateganyijwe imvura iri hagati yamilimetero 20 na 40.
Imvura iri munsi ya milimetero 10 ni yo nke iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, ibice by’Amayaga, iby’Uturere twa Gicumbi na Kamonyi no mu Ntara y’Iburasirazuba uretse mu bice by’Uturere twa Kirehe, Ngoma na Bugesera kimwe n’ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 20.
Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’umunsi umwe (1) n’iminsi ine (4), ikaba iteganyijwe taliki ya 12 n’iya 15 henshi mu gihugu no kuva taliki 16 kugeza taliki ya 18 mu majyepfo y’iburengerazuba bw’Igihugu.
Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’epfo cy’Isi hamwe n’imiterere ya buri hantu.
Umuyaga uteganyijwe
Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda n iwo uteganyijwe mu gihugu. Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Gicumbi, Burera, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Nyaruguru, Nyamagabe, Nyanza, Huye na Gisagara n’ibice bimwe na bimwe by’Uturere twa Gakenke, Ngororero, Rutsiro, Ruhango na Rusizi.
Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye by’Igihugu.
Ubushyuhe buteganyijwe
Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare 2023, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 32 mu Rwanda.
Ibice bike by’Umujyi wa Kigali, Amayaga, ikibaya cya Bugarama n’iby’Uturere twa Bugesera na Ngoma hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 30 na 32.
Mu majyaruguru y’Uturere twa Nyabihu na Musanze ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 22. Ubushyuhe buteganyijwe bukaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’igice cya mbere cy’ukwezi kwa Gashyantare.
