Gicumbi: Yafashwe nyuma y’isaha imwe gusa yibye moto

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 7, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gicumbi, ku Cyumweru taliki ya 5 Gashyantare, yagaruje moto yari yibwe nyuma y’isaha imwe gusa iburiwe irengero, igafatanwa umugabo w’imyaka 46 y’amavuko ubwo yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

Kalisa Fred yafatiwe mu Mudugudu wa Rusumo, Akagari ka Nyarubuye mu murenge wa Mutete ku isaha ya saa tanu z’amanywa, nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero RF 327 X, mu Mudugudu wa Gacurabwenge, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba hose mu Karere ka Gicumbi.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko Kalisa yafashwe yerekeza mu Mujyi wa Kigali nyuma y’isaha amaze kwiba moto.

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’uwibwe moto ku isaha ya saa yine za mu gitondo, ubwo yari yaje gusenga nuko asohotse mu rusengero yareba aho yari yaparitse moto ye akayibura. Twahise dutangira gukurikirana no gushakisha hirya no hino, iza gufatirwa mu muhanda Gicumbi-Kigali mu Mudugudu wa Rusumo ku isaha ya saa tanu, itwawe na Kalisa wahise atabwa muri yombi.”

Akimara gufatwa yiyemereye ko yayibye ku rusengero aho yari iparitse akaba yari ayijyanye mu Mujyi wa Kigali aho atuye mu murenge wa Kimisagara, akaba yari afite gahunda yo kugurisha ibyuma byayo bigashyirwa mu zindi moto.

SP Ndayisenga yashimiye uwatanze amakuru yatumye iriya moto iboneka ndetse n’ucyekwaho kuyiba agafatwa, atanga umuburo ku bishora mu bikorwa by’ubujura ko nta mahirwe bazagira kubera imikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha.

Yakomeje agira inama abatunze za moto kuzishyirishamo ikoranabuhanga rya GPS kugira ngo bizajye byoroha kubona aho moto iri, bityo iyibwe ifatwe hakiri kare bitagoranye cyane mu kuyishakisha.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Byumba kugira ngo hakomeze iperereza, naho moto yafashwe isubizwa nyirayo.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 7, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
BUGENIMANA JMV says:
Gashyantare 8, 2023 at 1:48 pm

Mwiriwe neza, mwadufasha kumenya ni gute umuntu yashyira ikoranabuhanga rya GPS ku kinyabiziga cye kugira ngo mu gihe ikibazo kivutse bijye bitworohera kugikemura? Nk’ubuyjura n’ibindi. Murakoze

Tom says:
Gashyantare 9, 2023 at 1:01 pm

Gana ishami rya Police rekwegereye bagusobanurire

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE