Perezida Kagame yihanganishije Turikiya na Siriya bapfushije abasaga 2,700

Perezida Kagame yihanganishije Turikiya na Siriya bapfushije abasaga 2,700

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yihanganishije Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdoğan, n’abaturage b’icyo gihugu n’aba Siriya nyuma y’umutingito kabuhariwe wibasiye ibice by’ibihugu byombi bihana imbibi. 

Ni umutingito wari ku gipimo cya 7.8  wasize abarenga 2,700 babuze ubuzima muri  Turikiya na Siriya, abandi benshi na bo bakaba bakomerekeye muri ibyo byago byaje bitunguranye. 

Inyubako zitagira ingano zasenyutse, abantu benshi bakaba bagwiriwe n’inzu baryamye, cyane ko uwo mutingito wabaye ahagana saa kumi n’iminota 17 z’urukerera rwo kuri uyu wa Mbere. 

Perezida Kagame yagize ati: “Mbikuye ku mutima nihanganishije Perezida Erdogan n’abaturage ba Turikiya ndetse n’aba Siriya nyuma yo kubura ababo ndetse n’iyangirika rikomeye ryatewe n’umutingito. Abaturage b’u Rwanda bifatanyije namwe muri ibi bihe by’umubabaro.” 

Umutingito wibasiye ibikorwa remezo mu buryo bukomeye

Imibare mishya yatangajwe na CNN ishimangira ko Turikiya yapfushije abaturage 1,651 n’abandi babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi bagakomereka nk’uko byemejwe na Visi Perezida Fuat Oktay.

Mu gihugu cy’abaturanyi cya Siriya na ho imibare y’abamaze kumenyekana ko bambuwe ubuzima n’icyo kiza kidasanzwe ni 1,050.

Umutingito wo kuri uyu wa Mbere uvugwaho kuba ari wo wa mbere ufite imbaraga wibasiye Turikiya kuva mu 1939, ubwo undi byanganyaga ubukana wicaga abasaga 30,000 nk’uko byemezwa n’inzego zishinzwe ubumenyi bw’Isi. 

Ubusanzwe imitingito yo kuri iki gipimo ntikunda kubaho ariko igihe cyose igaragaye isiga yangije byinshi cyane. Usanga mu mwaka hashobora kuboneka iri munsi y’itanu ku Isi yose. 

Mu myaka 25 ishize, bivugwa ko imitingito ifite igipimo cy’ubukana cya 7.0 cyangwa kirenga imaze kwibasira Turikiya ari irindwi gusa, ariko ngo uw’uyu munsi wo waje ari simusiga. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. TI Rwanda yatabarije abasaga 1 650 bamaze imyaka 4 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe  24 Ugushyingo 2026 Saa 20:19
  2. Winnie Wa Mummy yahishuye ko King Saha yashatse kumwica 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  3. CAS yasubije Sénégal igikombe cya Afurika cya 2025 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:22
  4. Ingabo za Uganda zahakanye kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege hafi ya Minembwe 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:16
  5. Icyo nshyize imbere ni iterambere ry’Umuturage – Meya mushya wa Huye 24 Ugushyingo 2026 Saa 15:42