Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi ku mazina ya Thierry Bari yasohoye indirimbo nshya yise ‘Imana Twizeye’ akomoza ku mbogamizi ahura nazo nk’umuhanzi ukorera hanze y’u Rwanda.
Bamwe mu bahanzi Nyarwanda batuye ku mugabane w’i Burayi cyangwa se muri Amerika usanga kenshi bagorwa no gusohora indirimbo ku gihe bitewe n’imbogamizi zitandukanye bahura na zo.
Benshi bavuga ko indirimbo bazikorera mu Rwanda kuko hariya biba bihenze kubona Studio wajya gukoreramo.
Umuhanzi Thierry Bari wasohoye indirimbo nshya nawe ni ko bimeze nkuko yabidutangarije mu kiganiro twagiranye.
Thierry Bari ubusanzwe yaririmbaga mu itsinda rya Singiza music, ryavukiye i Butare we agasengera muri Eglise Vivante. Nyuma yaje kujya gutura USA gusa ntibyamubuza gukomeza umuziki.
Avuga ko imbogamizi ahura na zo ari izo kujya gukoresha indirimbo mu buryo bw’amajwi.
Ati “Gukorera Audio inaha birahenda cyane, kuko ntuba wahura n’abantu benshi ngo muhuze bisaba gukorerwa n’umuntu uri mu Rwanda ugasanga iyo ndirimbo iratinze kuko hazamo kuzoherezanya.”
Indirimbo ye nshya yayise “Imana twizeye” yayanditse muri 2016, ikaba yagiye hanze taliki ya 29 Mutarama 2023.
Ayihimba ngo ni inkuru yumvishe ku mupasiteri ari kwigisha ku gitabo cya Daniel bivamo iyo nganzo.
Ati “Nifuza ko yafasha muri Sosiyete bakamenya ko Imana yacu idahinduka haba mu bihe bikomeye cyangwa uri mu bihe biteye ubwoba iyo ukomeje kuyiringira yigaragaza nk’Imana.”
Ni indirimbo ya mbere akoze muri uyu mwaka, ariko ngo azakomeza gusohora n’izindi nyinshi kuko intego afite ari ukuticara ubusa ahubwo agomba kubaka abantu binyuze muri izo ndirimbo.