01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Umuramyi Thierry Bari yasohoye indirimbo nshya

03 February 2023 - 07:36
Umuramyi Thierry Bari yasohoye indirimbo nshya

Umuramyi Thierry Bari

Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi ku mazina ya Thierry Bari yasohoye indirimbo nshya yise ‘Imana Twizeye’ akomoza ku mbogamizi ahura nazo nk’umuhanzi ukorera hanze y’u Rwanda.

Bamwe mu bahanzi Nyarwanda batuye ku mugabane w’i Burayi cyangwa se muri Amerika usanga kenshi bagorwa no gusohora indirimbo ku gihe bitewe n’imbogamizi zitandukanye bahura na zo.

Benshi bavuga ko indirimbo bazikorera mu Rwanda kuko hariya biba bihenze kubona Studio wajya gukoreramo.

Umuhanzi Thierry Bari wasohoye indirimbo nshya nawe ni ko bimeze nkuko yabidutangarije mu kiganiro twagiranye.

Thierry Bari ubusanzwe yaririmbaga mu itsinda rya Singiza music, ryavukiye i Butare we agasengera muri Eglise Vivante. Nyuma yaje kujya gutura USA gusa ntibyamubuza gukomeza umuziki.

Avuga ko imbogamizi ahura na zo ari izo kujya gukoresha indirimbo mu buryo bw’amajwi.

Ati “Gukorera Audio inaha birahenda cyane, kuko ntuba wahura n’abantu benshi ngo muhuze bisaba gukorerwa n’umuntu uri mu Rwanda ugasanga iyo ndirimbo iratinze kuko hazamo kuzoherezanya.”

Indirimbo ye nshya yayise  “Imana twizeye”  yayanditse muri 2016, ikaba yagiye hanze taliki ya 29 Mutarama 2023.

Ayihimba ngo ni inkuru yumvishe ku mupasiteri ari kwigisha ku gitabo cya Daniel bivamo iyo nganzo.

Ati “Nifuza ko yafasha muri Sosiyete bakamenya ko Imana yacu idahinduka haba mu bihe bikomeye cyangwa uri mu bihe biteye ubwoba iyo ukomeje kuyiringira yigaragaza nk’Imana.”

Ni indirimbo ya mbere akoze muri uyu mwaka, ariko ngo azakomeza gusohora n’izindi nyinshi kuko intego afite ari ukuticara ubusa ahubwo agomba kubaka abantu binyuze muri izo ndirimbo.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.