09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Cricket: Ikipe y’u Rwanda irakina na New Zealand  mu cyiciro cya kabiri “Super 6”

21 January 2023 - 00:50
Cricket: Ikipe y’u Rwanda irakina na New Zealand  mu cyiciro cya kabiri “Super 6”
Share on FacebookShare on Twitter

USA 147-148 Scotland

Zimbabwe 86-87 Indonesia

Taliki 21-01-2023

Rwanda-New Zealand (NW University Oval-10h00)

Ireland-England (JB Marks Oval-10h00)

India-Australia (NW University Oval-13h45)

Bangladesh-South Africa  (JB Marks Oval-13h45)

Kuri uyu wa Gatandatu  taliki 21 Mutarama 2023 imikino y’igikombe cy’Isi muri Cricket mu  cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 “ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023” irimo kubera muri Afurika y’Epfo irakomeza hakinwa imikino y’icyiciro cya kabiri cy’amakipe 12 “Super 6”.

Nyuma y’imikino y’amajonjora mu matsinda 4, amakipe 12 ni yo yakomeje mu cyiciro cya kabiri “Super 6” aho yagabanyijwe mu matsinda 2. Itsinda rya 1 rigizwe n’amakipe 6 yari mu itsinda A na D ari yo  Bangladesh, Australia, Sri Lanka (A), India, South Africa  na UAE (D).

Itsinda  2 rigizwe na England, Pakistan n’u Rwanda (B), New Zealand, West Indies na Ireland (C).

Mu mikino iteganyijwe, mu itsinda 2, ikipe y’u Rwanda  irakina na New Zealand, umukino urabera muri North-West University Oval. Ubwo aya makipe yiteguraga iri rushanwa yakinnye umukino wa gicuti taliki 09 Mutarama 2023 maze ikipe ya New Zealand itsinda u Rwanda ku kinyuranyo cy’amanota 63 (154-91).

Undi mukino urahuza  ikipe ya Ireland na England kuri JB Marks Oval. Iyi mikino yombi iratangira saa yine (10h00).

Mu itsinda 2, imikino iteganyijwe, ikipe ya India irakina na Australia muri North-West University Oval naho Bangladesh ikine na South Africa kuri JB Marks Oval. Iyi mikino yombi iratangira saa saba n’iminota 45 (13h45).

Scotland na Indonesia zitwaye neza mu guhatanira imyanya

Ku wa Gatanu taliki 20 Mutarama 2023 amakipe 4 atarashoboye gukomeza mu cyiciro ya kabiri yakinnye imikino yo guhatanira imyanya 4 ya nyuma “Fourth-Place Playoffs”.

Ikipe ya Scotland (D) yatsinze USA (A) naho ikipe ya Zimbabwe (B) itsindwa na  Indonesia (C), imikino yabereye Willowmoore Park mu mujyi wa Benoni.

Advertisement
BUGINGO Fidele

BUGINGO Fidele

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

February 9, 2023
Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

February 9, 2023
Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.