09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Abahagarariye Inteko y’u Rwanda n’iya EALA basuye RDF muri Sudani y’Epfo

02 December 2022 - 09:29
Abahagarariye Inteko y’u Rwanda n’iya EALA basuye RDF muri Sudani y’Epfo
Share on FacebookShare on Twitter

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Mukabaramba Alvera ari kumwe n’abandi Basenateri, abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) baturutse mu Rwanda ndetse n’Abadepite nyarwanda, basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Iryo tsinda ry’abashyitsi ryari riyobowe n’Umuyobozi wa  Diyaspora Nyarwanda muri Sudani y’Epfo, bakaba basuye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda zikorera i Durupi mu Mujyi wa Juba ari na wo Murwa Mukuru w’icyo gihugu.

Iryo tsinda ryakiriwe n’Umugaba w’Ingabo zoherejwe muri ubwo butumwa Col BM Cyubahiro, afatanyije n’abandi basirikare bakuru bari kumwe muri ubwo butumwa bwa Loni.

Bashimiye ndetse baha ikaze Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Mukabaramba Alvera n’itsinda bari kumwe, by’umwihariko kuba bafashe umwanya wabo muri gahunda bari bafite, bagasura Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo Gihugu.

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe i Juba muri Sudani y’Epfo habereye  imikino ihuza abagize Inteko zishinga Amategeko mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC Inter-Parliamentary Games), yatangiye ku wa Gatanu taliki ya 25 Ugushyingo, ikaba yasoje ku wa Kane taliki ya 1 Ukuboza 2022.

Iyi mikino ngaruka mwaka ibaye ku nshuro ya 12, yahurije hamwe abagize Inteko y’Akarere ndetse n’izibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ikaba yarafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir Mayardit.

Ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA) buvuga ko iyo mikino igira uruhare rukomeye cyane mu guhuza no kurema umubano wimbitse mu bagize Inteko zishinga amategeko z’Akarere, abayobozi ndetse n’abaturage b’ibyo bihugu nk’uko bigaragara mu gika cya mbere cy’ingingo ya 49 mu masezerano ashyiraho EAC. 

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti: “Kwagura no kwimbika mu kwihuza k’Umuryango binyuze mu kongera ibikorwa byimakaza isura nziza y’Umuryango mu baturage bawo.”

Abagize Inteko Zishinga Amategeko barushanyijwe muri siporo zitandukanye uhereye ku mupira w’amaguru, basketball, gusiganwa n’amaguru, tug-of-war, volleyball n’indi mikino itandukanye harimo no kuba uyu mwaka harazanywemo imikino yihariye y’abafite ubumuga.  

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

February 9, 2023
Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

February 9, 2023
Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.