Kigali: Umwe akekwaho gukwirakwiza ibihuha, undi guhisha plaque

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), yafashe abagabo babiri bafatiwe mu bikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, aho umwe akurikiranyweho gukwirakwiza ibihuha mu gihe undi yafatiwe guhisha nimero iranga ikinyabiziga (Plaque) hagamijwe gukwepa ibihano ku makosa yo mu muhanda.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, ku Cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge, ku wa Kabiri taliki ya 15 Ugushyingo, Umuvugizi w’iryo shami SSP Réne Irere, yavuze ko uwafatiwe guhisha plaque ari umumotari naho ukekwaho gukwirakwiza ibihuha akaba yari umushoferi w’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Yagize ati: “Bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bikorwa umunsi ku wundi. Twari dusanzwe tubona abantu bakora amakosa atandukanye yo mu muhanda ariko uyu mumotari we asa n’ufite umwihariko kuko yari afite uburyo ahisha nimero ya Moto akoresheje urusinga agira ngo atabasha gufatwa n’ibyuma bifotora (camera) mu gihe yabaga ayigezeho akayihinduriza.”

Yakomeje agira ati: “Undi we wari umushoferi yakwirakwije ibihuha avuga ko amande yazamutse nyuma y’uko yandikiwe ku ikosa rihanishwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, nyamara we agakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, atabaza ko yaciwe ibihumbi 150Frw bitewe no kuvugira kuri telefone nyuma yo guhindura ubutumwa yahawe bumumenyesha ikosa n’ayo agomba kwishyura.”

SSP Irere yaburiye abakora amakosa n’ibyaha bitandukanye ko bazafatwa hifashishijwe uburyo butandukanye burimo camera zo mu muhanda no mu bufatanye n’abaturage batanga amakuru.

Bose uko ari babiri bemera ibyaha bakurikiranyweho, bakavuga ko babyicuza kandi babisabira imbabazi.

Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 39 ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

 Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE