AS Kigali 1-0 ASAS Télécom (1-0)
Ikipe ya AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “TotalEnergies CAF Confederation Cup 2022-2023” yitwaye neza isezerera ikipe ya ASAS Télécom yo muri Djibouti ikaba izahura n’ikipe ya Al-Nasr Benghazi yo muri Libiya mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora.
Iyi kipe ya AS Kigali yitwaye neza mu mukino wo kwishyura itsinda ASAS Télécom yo muri Djibouti igitego 1-0 cyatsinzwe na Kalisa Rachid. Uyu mukino wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye taliki 18 Nzeri 2022.
Ikipe ya AS Kigali yakomeje mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora isezereye ASAS Télécom ku gitego 1-0 mu mikino yombi kuko umukino wari wabereye muri Djibouti aya makipe yombi yari yanganyije 0-0.
Mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora, ikipe ya AS Kigali izakina na Al-Nasr Benghazi yo muri Libiya. Umukino ubanza uzabera i Huye hagati y’italiki 07 na 09 Ukwakira 2022 naho uwo kwishyura ubere muri Libiya hagati y’italiki 14 na 16 Ukwakira 2022. Ikipe izakomeza izakina icyiciro cya gatatu kibanziriza kujya mu matsinda.

