Igitaramo cyari giteganyijwe gushimira uruhare rw’umuhanzi Mariya Yohana mu muziki nyarwanda cyongeye gusubikwa mu gihe haburaga umunsi umwe ngo kibe, ikaba ari inshuro ya kabiri gisubitswe, abakunzi be bizezwa kuzabwirwa umunsi kimuriweho mu gihe cya vuba.
Ni igitaramo cyiswe Mariya ‘Yohana Gala Dinner’ byari biteganyijwe ko kizaba tariki 28 Ugushyingo 2026, muri hoteli Climpse ku Kimihurura, ariko habura igihe gito abagitegura batangaza ko cyasubitswe.
Bifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2026, abateguraga icyo gitaramo basangije abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko aba Mariya Yohana ko icyo gitaramo cyasubitswe icyakora bavuga ko bishingiye ku mpamvu nziza.
Bagize bati: “Turabamenyesha ko igikorwa cyiswe Mariya Yohana Gala Dinner cyari giteganyijwe, ejo ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2026, cyasubitswe ku mpamvu zitaduturutseho, tariki yindi kizasubukurirwaho tuzayibamenyesha vuba.”
Iki gitaramo gisubitswe ku nshuro ya kabiri kuko cyari cyabanje guteganywa ku wa 24 Ukwakira 2026, ariko ku wa 8 Ukwakira 2026 abateguye batangaza ko kitakibaye kuri iyo tariki, bakimurira ku wa 28 Ugushyingo 2026.
Iri tangazo rishya rije mu gihe abakunzi b’uyu muhanzikazi bari bamaze kwitegura kuzitabira iki gitaramo, cyane cyane abari barateguye gahunda zo kuzacyitabira kuri iyi tariki.
Nubwo abateguye iki gitaramo badasobanuye impamvu cyongeye gusubikwa, basezeranyije abakunzi ba Mariya Yohana ko bazatangaza indi tariki mu minsi iri imbere, banizeza ko izazana ibindi byiza.
Iki gitaramo cyari cyitezweho kuba umwanya wihariye wo kongera guhura n’abakunzi b’umuziki wa Mariya Yohana, bakishimira indirimbo ze zamugize umwe mu bahanzi bubatse izina rikomeye mu muziki gakondo nyarwanda.
Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu muziki. Azwi mu ndirimbo zirimo izigaruka ku muco, urukundo, ubumwe n’indangagaciro nyarwanda.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE