Niger: Abasirikare 13 biciwe mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare

Niger: Abasirikare 13 biciwe mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare

Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bagabye igitero ku kigo cya gisirikare giherereye mu gace ka Sanam, mu Burengerazuba bwa Niger, gihitana abasirikare 13, abandi 20 barakomereka.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’Ingabo ya Niger yatangaje ko iki gitero cyagabwe ku wa 26 Ugushyingo 2026, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryanyujijwe kuri Televiziyo y’Igihugu.

Iyi Minisiteri yavuze ko imibare y’abishwe n’abakomeretse ikiri iy’agateganyo. Yongeyeho ko abagabye igitero banasenye ibikorwa remezo byakoreshwaga n’abasirikare mu kazi kabo ka buri munsi.

Nubwo abagabye iki gitero bataramenyekana, agace ka Sanam, gaherereye mu Ntara ya Tillabéri, hafi y’umupaka wa Niger na Mali, kamaze igihe kibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.

Iki gitero kibaye nyuma y’iminsi ibiri Minisiteri y’Ingabo ya Niger itangaje ko abasirikare 11 biciwe mu kindi gitero cyagabwe n’umutwe wa Boko Haram mu Ntara ya Diffa, mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Abasirikare 13 ba Niger bishwe n’abitwaje intwaro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. FIFA yibwe amadosiye arenga ibihumbi 100 mu gitero cy’ikoranabuhanga 27 Ugushyingo 2026 Saa 10:15
  2. Kayonza: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi, ibicuruzwa birakongoka 27 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  3. Ni inshingano y’abanyamatorero kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa – CPR 26 Ugushyingo 2026 Saa 20:40
  4. Richard Nick Ngendahayo agarutse muri Gen -Z Comedy Show 26 Ugushyingo 2026 Saa 17:36
  5. Gatare yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitegura inshingano z’ubuyobozi 26 Ugushyingo 2026 Saa 15:09