FIFA yibwe amadosiye arenga ibihumbi 100 mu gitero cy’ikoranabuhanga

FIFA yibwe amadosiye arenga ibihumbi 100 mu gitero cy’ikoranabuhanga

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yatangaje ko ryibasiwe n’igitero cy’ikoranabuhanga cyatumye yibwa amadosiye arenga ibihumbi 100.

Ku wa Kane, tariki ya 26 Ugushyongo 2026, ni bwo FIFA yashyize hanze ibaruwa yemeza ko hari itsinda ry’abakoresha ikoranabuhanga ryabinjiriye, riyiba amabanga atagira ingano arimo ay’ishyirahamwe bwite ndetse n’andi agendanye n’ishoramari ryayo.

FIFA yagize iti: “Ibikorwa nk’ibyo biraremereye cyane, kandi ntabwo byemewe kwinjira mu mabanga kuko bizagira ingaruka nyinshi ku babigizemo uruhare bose.”

Nubwo hatatangajwe abagize uruhare mu kwiba amabanga ya FIFA, itsinda ryiyita Handsome Boy Hacking Club, ryigambye ko ari ryo ryagize uruhare mu gutwara amadosiye afite ingano ya 12,2GB, harimo ayo imanza za FIFA, iz’imiyoborere yayo, iz’umutungo wayo n’izindi.

Isesengura ryakozwe rigaragaza ko ayo makuru angana n’ari munsi ya 0,1% by’amakuru yose abitswe na FIFA, kandi ko igitero cyibanze ku muryango muri rusange aho kwibasira abantu ku giti cyabo.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko amakuru yibwe nta madosiye arimo arebana n’umushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE), wari ugiye gutangizwa na Gianni Infantino ugamije kugurisha imigabane y’amarushanwa iryo shyirahamwe ritegura arimo n’Igikombe cy’Isi.

Ibi bitero byagabwe kuri FIFA mu gihe iri kwitegura amatora ya Komite Nyobozi nshya izayiyobora. Ni amatora ateganyijwe muri Werurwe 2026 muri Maroc

Abakandida batatu bahatanye barimo
Infantino usanzwe ari Perezida wayi aho azaba ahanganye na Philippe Diallo na Kohzo Tashima.

FIFA yibwe dosiye ibihumbi 100
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Niger: Abasirikare 13 biciwe mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare 27 Ugushyingo 2026 Saa 10:20
  2. Kayonza: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi, ibicuruzwa birakongoka 27 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  3. Ni inshingano y’abanyamatorero kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa – CPR 26 Ugushyingo 2026 Saa 20:40
  4. Richard Nick Ngendahayo agarutse muri Gen -Z Comedy Show 26 Ugushyingo 2026 Saa 17:36
  5. Gatare yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitegura inshingano z’ubuyobozi 26 Ugushyingo 2026 Saa 15:09