Kayonza: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi, ibicuruzwa birakongoka

Kayonza: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi, ibicuruzwa birakongoka

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi mu Karere ka Kayonza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo, ibicuruzwa by’abacuruzi batatu bayikoreragamo birakongoka.

Iyi nyubako iherereye mu Mudugudu wa Kayonza Centre, Akagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza ni iy’uwitwa Nyagatare Pierre, akaba yakorerwagamo n’abacuruzi batatu bahuye n’igihombo gikomeye nyuma y’uko ibicuruzwa byabo bikongowe n’umuriro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred yabwiye Imvaho Nshya ko iyi nkongi y’umuriro yadutse hagati ya saa kumi n’imwe n’igice na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Meya Hategekimana yavuze ko abacuruzi batatu bakoreraga muri iyi nyubako ari bo bahuye n’ingaruka z’iyi nkongi. Abo ni Bimenyimana Pierre, wacuruzaga ibikoresho by’ubwubatsi, Tuyisenge Felix na Imanishimwe Jabel.

Yavuze ko uretse Tuyisenge, abandi bacuruzi babiri bari bafite ubwishingizi bw’ibikorwa byabo.

Hategekimana yashimye ubufasha bw’ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi, avuga ko ryatabaye ku gihe bigatuma umuriro udakomeza gukwira mu yandi maduka ari muri ako gace k’ubucuruzi.

Yagize ati: “Nyuma y’uko aya makuru amenyekanye, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryatabaye, ibikorwa byo kuzimya umuriro bihita bitangira. Ibyo byatumye udakomereza mu zindi nzu z’ubucuruzi. Ibikorwa byo kuzimya byakomeje, ariko umuriro wari umaze kugabanyuka.”

Bamwe mu bacuruzi bakorera muri iyi Santerre ya Kayonza, ibikorwa byabo bitagezweho n’iyi nkongi, bashimye ko Polisi y’u Rwanda yatabaye hakiri kare, kuko bari bafite impungenge ko umuriro ushobora no kugera ku maduka yabo.

Bamwe bakeka ko iyi nkongi ishobora kuba ifitanye isano n’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi, nubwo icyayiteye kitaramenyekana.

Umwe muri bo, Yamudabiye Betty, yagize ati: “Icya mbere turashimira ko kizimyamwoto yatabaye vuba, kuko twese twabonaga ko umuriro ushobora kutugeraho. Mu byo dukeka ko byateye iyi nkongi harimo ibibazo by’amashanyarazi ya REG. Tumaze iminsi tubona umuriro uza ukongera ukagenda hafi buri minota 30, cyane cyane nimugoroba guhera saa kumi n’ebyiri. Iyi nkongi yabaye tutaranatangira akazi, ku buryo tudashobora gukeka ko yaba yatewe n’ibikorwa by’umuntu runaka.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana, kuko hagikusanywa amakuru kugira ngo hamenyekane intandaro yayo n’agaciro k’ibyangiritse.

Yashishikarije abantu bafite ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bibyara inyungu kubifatira ubwishingizi, kugira ngo buzajye bubafasha mu gihe bahuye n’impanuka nk’izi.

Inkongi y’umuriro yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Niger: Abasirikare 13 biciwe mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare 27 Ugushyingo 2026 Saa 10:20
  2. FIFA yibwe amadosiye arenga ibihumbi 100 mu gitero cy’ikoranabuhanga 27 Ugushyingo 2026 Saa 10:15
  3. Ni inshingano y’abanyamatorero kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa – CPR 26 Ugushyingo 2026 Saa 20:40
  4. Richard Nick Ngendahayo agarutse muri Gen -Z Comedy Show 26 Ugushyingo 2026 Saa 17:36
  5. Gatare yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitegura inshingano z’ubuyobozi 26 Ugushyingo 2026 Saa 15:09