Gatare yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitegura inshingano z’ubuyobozi

Gatare yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitegura inshingano z’ubuyobozi

Perezida w’Ishuri ry’Afurika ry’Imiyoborere (African School of Governance – ASG), Francis Gatare yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitegura inshingano z’ubuyobozi, rukarangwa n’indangagaciro nzima, ubunyangamugayo, ubutabera no kubazwa inshingano, kugira ngo ruzabashe kuyobora ibihugu byarwo no kubiha icyerekezo cyiza.

Yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2026, mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye inama ya YouthConnekt Africa, aho yibanze ku kamaro ko guhererekanya inshingano hagati y’ibisekuru, agaragaza ko ubuyobozi atari umutungo bwite w’umuntu, ahubwo ari inshingano ahabwa mu gihe runaka kugira ngo akorere abandi.

Gatare yifashishije urugero rw’isiganwa ryo guhererekanya agakoni, asobanura ko kugira ngo rigende neza, uwakiriye agakoni agomba kuba afite imbaraga, ubushobozi n’ubushishozi bwo gukomereza aho mugenzi we yari agejeje.

Yavuze ko iryo siganwa ridashobora gukorwa n’umuntu umwe, ahubwo risaba ubufatanye, kwizerana no kumvikana hagati y’abarimo kurisiganwamo, cyane cyane mu gihe umwe aha undi agakoni.

Ati: “Iyo urebye uko abakinnyi bahererekanya agakoni, ubona ko uwakiraga atagomba guhindukira ngo arebe uri kukamuzanira, ahubwo aba amwizeye ko ari bukamushyikirize ahantu ari handi mu gihe bikwiye. Ni igikorwa gisaba kwizerana no guhuza imikoranire.”

Yasobanuye ko guhererekanya inshingano hagati y’ibisekuru bidakwiye gufatwa nk’aho igisekuru kimwe kivuyeho ikindi kikaza kugisimbura burundu, ahubwo ko ari uburyo bwo gukorera hamwe, buri ruhande rugatanga ubumenyi n’ubunararibonye rufite kugira ngo hubakwe ahazaza heza.

Yavuze ko buri gihe cy’ubu kiba gifite aho cyavuye n’aho kigana, bityo ibisekuru bikwiye kuganira, gusangira ubumenyi n’ubushobozi ndetse no gusuzuma indangagaciro byarazwe kugira ngo birusheho kubaka ahazaza.

Gatare yashimangiye ko icyizere umuyobozi agira kitagomba gushingira gusa ku byo yakoze mu bihe byashize, ahubwo ko kigomba guhora cyubakwa n’imikorere ye ya buri munsi n’ibyo yiyemeje kugeraho.

Yagize ati: “Abaturage bizera abayobozi bafite indangagaciro, babatega amatwi, babahagararira kandi bakabazwa ibyemezo bafata. Ubuyobozi ni amahirwe aherekejwe n’inshingano. Ntabwo ari uburenganzira umuntu ahabwa kugira ngo abukoreshe mu nyungu ze bwite.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi ari icyizere umuntu ahabwa mu gihe runaka kugira ngo akorere abandi, agire ibyo ahindura kandi igihe cye kirangiye agasigira abandi inshingano.

Yagaragaje ko umuyobozi mwiza agomba kurangwa n’indangagaciro no kuba inyangamugayo mu byo akora, ku buryo icyizere agomba kugirirwa gishingira ku bikorwa bigaragarira abo ayobora.

Ati: “Abayobozi b’ukuri bagira icyizere binyuze mu kugaragaza indangagaciro zirimo ubunyangamugayo, kutabogama, ubutabera, kudasiga inyuma abandi, ariko ikiruta byose bakageza ku bo bakorera ibyiza bigaragara.”

Mu butumwa yahaye urubyiruko, Gatare yarushishikarije kudategereza ko hari umuntu uzaruha uburenganzira bwo kugira uruhare mu buyobozi, ahubwo ko rukwiye kumenya uburenganzira rufite no kugira ubushake bwo gusaba inshingano igihe rwumva rwiteguye kuzuza inshingano zijyanye na zo.

Yasabye urubyiruko kwitegura inshingano rwifuza, kugira uruhare mu bikorwa by’Igihugu no kugaragaza ubushobozi n’indangagaciro biruranga.

Yagize ati: “Buri gisekuru gifite inshingano zo kwitegereza, kwiga, gutekereza no kwibaza icyo cyifuza ku bayobozi bacyo. Ariko kandi kigomba kwitegura kwitanga no kwemera inshingano cyifuza kugira.”

Inama ya YouthConnekt Africa y’uyu mwaka ibaye ku nshuro ya munani. Yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 25 ikazageza kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2026, ikaba iri kubera muri Kigali Convention Centre.

Minisiteri y’Urubyiruko yatangaje ko yitabiriwe imbonankubone n’abasaga 5 000 barimo abanyapolitiki, ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika n’abandi bafatanyabikorwa, bagamije kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zijyanye no guteza imbere urubyiruko rwa Afurika.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igaruka ku nshingano z’iki gihe n’icyerekezo Afurika yifuza kugeraho, ikibanda ku ngingo zirimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umurimo, imiyoborere, siporo, ubuzima, ibidukikije n’iterambere ry’inganda zishingiye ku muco n’ubuhanzi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Zambia: Imyigaragambyo yamagana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga yaburijwemo 26 Ugushyingo 2026 Saa 12:18
  2. Umuramyi Annette Murava na Gafaranga bongeye guteza urujijo 26 Ugushyingo 2026 Saa 12:03
  3. RDC: Abanduye Ebola barenze 12 000, abo imaze kwica barenga 5 900 26 Ugushyingo 2026 Saa 09:23
  4. Tanzaniya izinjiza hafi miliyari 2 z’amadolari y’Amerika mu irushanwa ‘PAMOJA AFCON 2027 26 Ugushyingo 2026 Saa 08:41
  5. Hashyizweho urubuga ruzahuza abafite ubumuga n’abatanga akazi 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:39