Abakinnyi 5 bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika bamenyekanye

Abakinnyi 5 bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika bamenyekanye

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje abakinnyi batanu bazatoranywamo umwe uzahabwa igihembo cy’uwahize abandi muri Afurika mu mwaka wa 2025.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, ni bwo CAF yashyize hanze amazina ya bamwe mu bagomba gutoranywamo ab’indashyikirwa bahize abandi muri ruhago.

Muri abo harimo Abanya-Maroc batatu ari bo Achraf Hakimi ufite igihembo giheruka cya 2024, Brahim Diaz na Ismael Saibari n’Abanya-Senegal Pape Gueye na Sadio Mane. Aba bose bitwaye neza mu Gikombe cya Afurika cya 2025.

Si ibi bihembo bizatangwa gusa, kuko hari igihatanirwa cy’umunyezamu mwiza uzava hagati ya Vozinha, Yassine Bounou na Edouard Mendy.

Abatoza beza bazatoranywa hagati ya Pedro Leitao Brito “Bubista” wahoze atoza Cape-Vert, Mohamed Ouahbi utoza Maroc na Pape Thiaw wahoze atoza Senegal.

Umuhango wo gutanga ibihembo ku mukinnyi wahize abandi, uteganyijwe ku itariki ya 2 Ukuboza 2026, ukabera mu Mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria.

Achraf Hakimi ufite igihembo giheruka mu bahataniye icy’uyu mwaka
Brahim Diaz wagize igikombe cya Afurika cyiza mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka
Sadio Mane mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka
Ismael Saibari mu bakinnyi bahataniye igihembo cy’umwaka
Pape Gueye na we ahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyamasheke: Meya Mupenzi Naricisse yijeje gufatanya n’abaturage 25 Ugushyingo 2026 Saa 12:31
  2. Ese koko indwara y’ibyinyo ibaho? Menya icyo Abaganga bayivugaho 25 Ugushyingo 2026 Saa 12:29
  3. Amatora y’abayobozi b’uturere yitabiriwe ku kigero cya 95%-NEC 25 Ugushyingo 2026 Saa 10:09
  4. Huye: Abafite resitora baragirwa inama yo gutereka gaze hanze y’inyubako 25 Ugushyingo 2026 Saa 09:47
  5. Inyeshyamba za CRP zahagaritse guhangana na FARDC i Bunia 25 Ugushyingo 2026 Saa 09:15