Babiri bahitanywe n’igitero cy’u Burusiya muri Ukraine, 22 barakomereka

Babiri bahitanywe n’igitero cy’u Burusiya muri Ukraine, 22 barakomereka

Abantu babiri bahitanywe n’igitero cy’ingabo z’u Burusiya cyagabwe mu Mujyi wa Zaporizhzhia, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Ukraine, abandi 22 barakomereka barimo abana babiri, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri ako Karere.

Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2026, ku nyubako z’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo bitandukanye.

Ivan Fedorov, umwe mu bayobozi b’Inama ishinzwe Ingabo mu Karere ka Zaporizhzhia, yatangaje ko abantu babiri bapfuye abandi 22 bagakomereka, abinyujije ku rubuga rwa Telegram kuri uyu, wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko mu bakomeretse harimo abana babiri. Amafoto yashyizwe kuri konti ya Fedorov kuri Telegram agaragaza inyubako y’amagorofa yangiritse bikomeye, amadirishya yamenetse ndetse n’imyanda y’ibyasenyutse yakwirakwiye hafi yayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Zaporizhzhia, Mykhailo Semikin yari yabanje gutangaza ko hari impungenge z’uko abantu bashobora kuba bagwiriwe n’ibyubatswe nyuma y’icyo gitero.

Yavuze ko uretse inyubako z’amagorofa n’inzu z’abaturage zangiritse, igitero cyanasenye ibice bimwe by’ibikorwa remezo by’ubwikorezi ndetse n’imodoka.

U Burusiya bwatangaje ibindi bitero mu Majyaruguru ya Ukraine

Mu makuru atandukanye n’iki gitero, Ibiro  Ntaramakuru byo mu Burusiya, Interfax, byatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zagabye ibitero ku birindiro bigenzura indege zitagira abapilote (drones), ku bikoresho by’itumanaho rya Starlink ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare mu Karere ka Sumy, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine.

Interfax yatangaje ayo makuru yifashishije itangazo rya Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, rivuga ko hari abasirikare ba Ukraine bishwe muri ibyo bitero.

Gusa, Reuters yatangaje ko itashoboye kugenzura mu buryo bwigenga niba ayo makuru y’uruhande rw’u Burusiya ari ukuri.

U Burusiya na Ukraine byombi bihakana ko bigambiriye kugaba ibitero ku baturage b’abasivili.

Intambara hagati y’ibihugu byombi yatangiye ku mugaragaro muri Gashyantare 2022, ubwo u Burusiya bwatangizaga igitero cyagutse kuri Ukraine. Kuva icyo gihe, imijyi itandukanye ya Ukraine yakomeje kwibasirwa n’ibitero by’indege zitagira abapilote n’ibindi bitero bya gisirikare.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kwirinda inkongi bigomba gutekerezwaho kuva inyubako itangiye kubakwa– MINALOC 24 Ugushyingo 2026 Saa 10:12
  2. RIB yaburiye abagerageza kugura e-Bikes ku mbuga nkoranyambaga 23 Ugushyingo 2026 Saa 21:22
  3. Youth Connekt imaze gukwira mu bihugu 39 bya Afurika 23 Ugushyingo 2026 Saa 17:48
  4. NVIDIA yasubije Jensen Huang ku buyobozi nyuma y’iminsi 11 yeguye 23 Ugushyingo 2026 Saa 17:26
  5. Amajyepfo: Abafite inyubako zitagira ibikoresho bizimya inkongi bahawe ibyumweru bibiri 23 Ugushyingo 2026 Saa 15:49