FDLR ni wo muzi w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo – Dr Biruta

FDLR ni wo muzi w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo – Dr Biruta

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yavuze ko kugira ngo amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) abonerwe umuti urambye, hakenewe kubanza gukemura impamvu muzi yayo, by’umwihariko ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa FDLR ukomeje guteza umutekano muke.

Ibi yabigarutseho ubwo yitabiraga Ihuriro Mpuzamahanga rya Aswan Forum ribera mu Misiri, mu biganiro byibanze ku ngamba zo kubaka amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Nk’uko Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yabitangaje, Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko ikibazo cya FDLR ari kimwe mu bitera umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, bityo ko kidakwiye kwirengagizwa mu biganiro bigamije gushaka amahoro arambye muri ako karere.

Yagize ati: “Kugira ngo amakimbirane akomeje kwibasira Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) acike burundu, hakenewe ko hakemurwa impamvu muzi, by’umwihariko ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yagaragaje kandi ko impande zose zirebwa n’amakimbirane zigomba kubahiriza inshingano ziyemeje mu Masezerano ya Washington, ashimangira ko azatanga umusaruro mu kugarura amahoro ari uko buri ruhande rwubahirije ibyo rwiyemeje, ndetse n’ubuhuza bukaba butabogamye.

Yagarutse no ku kibazo cy’impunzi n’abimukira

Ku munsi wa kabiri w’iryo huriro, Minisitiri Biruta yitabiriye ikiganiro cyibanze ku kibazo cy’impunzi n’abimukira bahunga ibihugu byabo, hibandwa ku bufatanye bwambukiranya imipaka no gusaranganya inshingano mu gushakira umuti urambye icyo kibazo.

Muri icyo kiganiro, yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu kwakira no gucunga impunzi n’abasaba ubuhungiro, anagaragaza ibisubizo bishya igihugu gikoresha mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira binjira cyangwa bagenda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yasobanuye kandi uruhare rw’ubufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu by’u Burayi ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu gushakira ibisubizo birambye ibibazo by’abimukira.

Ihuriro rya Aswan Forum rihuza abayobozi, inzobere n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, bakungurana ibitekerezo ku bibazo by’amahoro, umutekano, ubufatanye n’iterambere muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RunUp yegukanye igihembo bya Galsen Urban Awards 23 Ugushyingo 2026 Saa 11:06
  2. Austria irashaka ko abimukira bayivamo baruta abayinjiramo  23 Ugushyingo 2026 Saa 08:47
  3. Nigeria: Abantu 24 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bagiye gushyingura 22 Ugushyingo 2026 Saa 13:06
  4. Iran yarashe ibirindiro bya Amerika muri Bahrain 22 Ugushyingo 2026 Saa 12:40
  5. Kigali: Ibigo byigisha imyuga byasabwe gukumira ibidindiza ireme ry’uburezi 22 Ugushyingo 2026 Saa 07:43