Igihugu cya Austria cyatangaje ko gifite intego yo kugabanya umubare w’abimukira basaba ubuhungiro ku buryo abava muri icyo gihugu bazajya baruta abahagera, mu rwego rwo kugenzura no kugabanya abimukira binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’mategeko.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Austria yatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2026, abantu bagera ku 3 000 ari bo bagejeje ubusabe bushya bw’ubuhungiro muri icyo Gihugu, mu gihe abarenga 4 000 basabaga ubuhungiro bakivuyemo muri icyo gihe.
Iyi mibare yatangajwe ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, igaragaza ko Austria yatangiye kugira ikinyuranyo gitanga isura nzima hagati y’abinjira basaba ubuhungiro n’ababugabaga bava muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Gerhard Karner yavuze ko gushyiraho ibigo byakira abimukira hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ari imwe mu ngamba z’ingenzi zizakomeza kubafasha kugera kuri iyo ntego mu gihe kirekire.
Yavuze ko ibyo bigo ari uburyo bushya kandi bushobora gufasha mu kugenzura abimukira no gushyira mu bikorwa gahunda yo kubasubiza mu bihugu bakomokamo cyangwa kubohereza ahandi hateganyijwe.
Radiyo na Televiziyo bya Leta muri Austria (ORF) byatangaje ko muri rusange abantu 8 152 ari bo basabye ubuhungiro muri icyo gihugu hagati ya Mutarama n’Ukwakira 2026. Uyu mubare wagabanyutseho 6 509 ugereranyije n’abasabye ubuhungiro mu gihe nk’icyo mu 2025.
U Rwanda mu bihugu biteganya kwakira ikigo cy’abimukira bimwe ubuhungiro mu bihugu 5 birimo Austria
Iyi gahunda ije mu gihe Austria, u Budage, Danemark, u Buholandi n’u Bugereki biteganya gufungura ikigo cya mbere cyo hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kizajya cyakira abimukira banze guhabwa ubuhungiro, mu Rwanda mu mwaka wa 2027.
Iyi gahunda yatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Otirishiya, Christian Stocker, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, bikaba biteganywa ko ku ikubiriro buri gihugu kizohereza nibura abimukira 20, inshuro ya mbere mu Rwanda hakazaza abimukira 100.
Biteganyijwe ko icyo kigo kizajya cyakira abantu basabye ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi bakabuhakanirwa, ariko bakaba badashobora gusubizwa mu bihugu bakomokamo. Bazaba bafite amahirwe yo kuba baguma mu Rwanda, gufashwa gusubira kuri gakondo yabo cyangwa bagategereza ko haboneka ikindi gihugu cyabakira.
Ibi bigaragaza ko ibihugu bimwe na bimwe by’i Burayi bikomeje gushaka ubundi buryo bwo gucunga ikibazo cy’abimukira, by’umwihariko ababa batabashije guhabwa uburenganzira bwo kuguma mu bihugu basanzwemo.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Xinhua agaragaza ko Austria ishaka ko gahunda yo kugabanya abimukira basaba ubuhungiro iba Politiki irambye, aho kuba igikorwa cy’igihe gito.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE