Abafatanyabikorwa mu burezi n’amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro ba Don Bosco basabye ko ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bishyira imbere gukumira hakiri kare ibibazo bishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi, aho gutegereza ko bigaragara kugira ngo bibishakire ibisubizo.
Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yabereye kuri Don Bosco Green Park i Kigali, yahuje abarimu, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarangije amasomo, abakoresha n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwa TVET.
Iyi nama yari igamije gusuzuma uko Urwego Ngenderwaho rw’Imicungire y’Ireme (QMS) rushyirwa mu bikorwa mu bigo birindwi byigisha imyuga, birimo bitatu byo mu Muryango w’Abasaleziyani ba Don Bosco n’ibindi bine bitari muri uwo muryango.
Abitabiriye bagaragaje ko ireme ry’amahugurwa ridakwiye gushingira ku nyandiko n’ubugenzuzi gusa, ahubwo rigomba kuba umuco ugaragarira mu miyoborere y’ibigo, mu myigishirize, mu myitozo ngiro no mu buryo abanyeshuri bategurwamo kugira ngo bazabashe guhangana ku isoko ry’umurimo.
Bagaragaje ko abanyeshuri bakwiye guhabwa amahirwe ahagije yo kwimenyereza umwuga no gushyira mu bikorwa ubumenyi bakura mu ishuri. Ni muri urwo rwego bashimangiye ko ibigo byigisha imyuga bikwiye kurushaho gukorana n’abikorera n’abakoresha, kugira ngo amasomo n’amahugurwa bitangirwa mu mashuri bijyane n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Mu kiganiro yatanze, René David Nsabimana, wari umufashamyumvire mu ishyirwa mu bikorwa rya QMS, yavuze ko mu bigo birindwi byakorewemo igerageza habanje guhugurwa abashinzwe gukurikirana imikorere y’uru rwego.
Yasobanuye ko nyuma y’amahugurwa hakurikiyeho igenzura ry’imbere muri buri kigo, hagamijwe kugaragaza ibitagenda neza no gutegura cyangwa kuvugurura amabwiriza agenga imikorere yabyo.
Yongeyeho ko ibitekerezo byatanzwe muri iyi nama bizafasha Komite ya QMS ya Don Bosco kunoza inyandiko n’imikorere mu cyiciro gikurikira. Yashimangiye kandi ko hakenewe kongera ubufatanye n’abikorera, ndetse no gushyiraho serivisi zifasha abanyeshuri kubona ubujyanama ku bijyanye n’imyuga no kuborohereza kwinjira ku isoko ry’umurimo.
Abitabiriye iyi nama basabye ko ireme ry’uburezi bw’imyuga ridapimwa gusa harebwa imikorere y’ibigo n’ibyo byigisha, ahubwo hanitabwa ku bushobozi bw’abarangije amasomo, amahirwe yabo yo kubona akazi, uruhare rw’abakoresha mu gutegura amahugurwa n’uburyo ibigo bikomeza kunoza serivisi bitanga.
Mu gusoza, Padiri Callixe Ukwitegetse, Umuhuzabikorwa wa TVET mu Muryango w’Abasaleziyani ba Don Bosco mu Ntara ya AGL, yashimiye abafatanyabikorwa ku bitekerezo bagaragaje bigamije guteza imbere uru rwego.
Yavuze ko kunoza ireme ry’uburezi bw’imyuga ari inshingano ihuriweho n’abayobozi b’ibigo, abarimu, abanyeshuri, abakoresha n’abandi bafatanyabikorwa.
Abitabiriye bashimangiye ko gushyira abanyeshuri ku isonga mu burezi bw’imyuga no gukumira ibibazo bishobora kudindiza ireme ryabwo ari ingenzi mu gutegura urubyiruko rufite ubumenyi n’ubushobozi bikenewe ku isoko ry’umurimo.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE