Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bato bavuga ko bafite ibitekerezo by’imishinga n’imbaraga zo kuyishyira mu bikorwa, ariko amikoro make no kutagira ingwate yabafasha kubona inguzanyo bikomeje kudindiza iterambere ryabo.
Babigarutseho mu marushanwa ategurwa na Accelerate Africa, yatangiranye na ba rwiyemezamirimo 100, hakurwamo 80 hasigara 20. Muri bo, 10 ni bo bahatanye kugira ngo hatoranywemo umwe uzahagararira u Rwanda mu marushanwa azahuza abatsinze mu bindi bihugu icyenda bya Afurika mu 2027.
Marie Rose Sabina, ufite ikigo cyitwa Green Energy Technology gifasha abahinzi kubungabunga umusaruro binyuze mu gukoresha imashini zikonjesha, yavuze ko Afurika igikeneye kongera ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo bakiri bato.
Yagize ati: “Imishinga mito ihura n’ibibazo byinshi, birimo kubura ubumenyi buhagije ku bayikora no kutagira igishoro gihagije. Gukorana n’ibigo by’imari na byo biragoye kuko urubyiruko ruba rudafite ingwate, ndetse no kubona ubwishingizi biracyagoranye.”
Yavuze ko umwihariko w’umushinga we ari wo watumye uhiga iyindi 100 yari ihatanye. Yavuze kandi ko agiye kurushaho kunoza imikorere no gusobanura neza umushinga we kugira ngo azabashe guhatana n’abatsinze mu bindi bihugu icyenda bya Afurika.
Umuyobozi wa Accelerate Africa mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Kalisa Jean Bosco, yavuze ko aya marushanwa agamije gufasha mu gukemura ikibazo cy’amikoro make kibangamiye ba rwiyemezamirimo.
Ati: “Muri Afurika yose, buri mwaka kaminuza zohereza ku isoko ry’umurimo urubyiruko rugera kuri miliyoni 13, ariko miliyoni eshatu gusa ni zo zibona akazi. Icyo Accelerate Africa ikora ni ugufasha urubyiruko kudategereza ko Leta ari yo izarushakira akazi, ahubwo rukihangira imirimo.”
Yakomeje avuga ko uwatsinze azahabwa ibihumbi 100 by’amadolari, kandi ko umushinga we uzahanga imirimo igera ku bihumbi 40. Ngo ibikorwa nk’ibi ni byiyongera, bizagira uruhare mu gukemura ikibazo cy’ubushomeri.
Umuyobozi Mukuru wa Accelerate Africa, Gilbert Ewehmet, yavuze ko igitekerezo cyo gutegura aya marushanwa cyari kigamije gushaka imishinga 10 myiza izahagararira ibihugu 10 bya Afurika mu ihuriro rya ba rwiyemezamirimo bato riteganyijwe mu 2027.
Mu guhitamo imishinga, harebwe udushya tuyirimo, uburyo yateguwe ndetse n’akamaro ifitiye abaturage.
U Rwanda ruzakira ihuriro rya ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika kuva ku wa 24 kugeza ku wa 26 Gashyantare 2027, muri Kigali Convention Centre. Ni na ho hazatangarizwa rwiyemezamirimo uzaba yahize abandi mu bahagarariye ibihugu 10, birimo u Rwanda, Uganda, Kenya na Ghana.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE