Ubwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa abagore (femicide) bikomeje kwiyongera muri Afurika y’Epfo, byazamuye uburakari nyuma yuko abagore 581 bishwe hagati ya Nyakanga na Nzeri 2026, nkuko byemezwa n’imibare mishya igaragaza ibyaha yashyizwe hanze n’inzego z’umutekano z’icyo Gihugu.
Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2026, BBC yatangaje ko hari imirambo 13 yatoraguwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Johannesburg n’inkengero zawo, abandi batanu n’umwana bicirwa mu Ntara ya Free State mu ntangiriro z’iki cyumweru, 131 biciwe mu Ntara ya Gauteng mu gihe abandi bagiye bicirwa mu bindi bice bitandukanye.
Imirambo y’abo bagore yagaragaye hari ibice by’umubiri byambaye ubusa, bamwe bafite ibikomere ku mubiri no mu mutwe.Ibyo byakuruye uburakari mu baturage n’impaka bituma basaba ko abakoze ibyo byaha bashakishwa byihutirwa bagashyikirizwa ubutabera.
Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko abantu umunani bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi
Raporo y’Inama y’Ubushakashatsi mu by’Ubuvuzi muri Afurika y’Epfo ,(SAMRC) igaragaza ko ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo ari imwe mu mpamvu z’ingenzi zitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugeza bamwe bahasize ubuzima.
Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko abagore benshi bicwa n’abo bafitanye isano, abo bashakanye, abakunzi babo cyangwa abo bahoze bakundana.
Mu Ukwakira 2026, Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko bagiye gukaza iperereza kuri ubwo bwicanyi bukorerwa abagore, hahurizwa hamwe imbaraga z’abakora mu rwego rw’iperereza, polisi n’inzobere mu gupima ibimenyetso bya gihanga.
Yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abagore ari ikibazo gikomeye kandi biteye isoni, ashimangira ko hari byinshi Leta igomba gukora kugira ngo abagore barindwe.
Yavuze ko bidahagije kuba inzego z’umutekano zafata abakekwaho ibyaha nyuma y’uko bibaye, ahubwo ko hakenewe no guhindura imyitwarire n’imyumvire ituma ihohoterwa rikorerwa abagore rikomeza kwiyongera.
Minisitiri w’Umutekano w’agateganyo, Firoz Cachalia, yavuze ko hakenewe imbaraga zidasanzwe mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, aho kuba ugutegereza ko ibyaha bikorwa ngo ababikoze bashakishwe.
Imibare mishya ya Polisi igaragaza ko nubwo ubwicanyi bukigaragara ariko muri rusange bwagabanyutseho abantu 204 ugereranyije no mu 2025.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE