Dauda Kavuma uyobora itsinda ry’ababyinnyi rya Ghetto Kids ryo muri Uganda, yashyize umucyo ku mafaranga itsinda ry’abana babyina rizwi nka Ghetto Kids yinjiza akunze gushinjwa kuyakoresha mu nyungu ze bwite aho kuyashora ku babyinnyi.
Abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunze kujya impaka bamwe bashinja Dauda Kavuma gukoresha amafaranga iryo tsinda ryinjiza riyakuye mu bitaramo mpuzamahanga mu nyungu ze bwite kuko bavuga ko ryinjiza akayabo.
Yabigarutseho ku mugoroba w’itariki 17 Ugushyingo 2026, ubwo yari mu kiganiro Sanyuka UnCut gitambuka kuri Sanyuka TV yo muri Uganda, ubwo yasubizaga ibitekerezo by’abakoresha imbuga nkoranyambaga bakunze kugaragara muri izo mpaka.
Yagize ati: “Akenshi abantu bavuga ibyo bintu baba batazi ukuri. Hari igihe tubona amafaranga adufasha gukomeza ibikorwa byacu, ariko ntabwo ari menshi nk’uko bamwe babivuga ku mbuga nkoranyambaga.”
Yakomeje avuga ko kuyobora aba bana atabikora agamije inyungu z’amafaranga, ahubwo ko abikora abikunze kandi abifata nk’umuhamagaro we.
Yagize ati: “Ikinshoboza kuyobora no gufasha aba bana ni uko mbikunda, ariko ubikoze ushaka kubibyaza inyungu, byakugora. Mu by’ukuri, kuyobora abana ni umuhamagaro wanjye kandi nifuza kuzababona bageze ku rwego rwo hejuru mu buzima.”
Kavuma yanatangaje ko bafite gahunda yo gutegura ibirori bikomeye by’imbyino cyangwa Carnival muri Uganda, kugira ngo Abanya-Uganda na bo babone bimwe mu bikorwa by’ubuhanzi iryo tsinda ryagiye rikora mu mahanga.
Dauda Kavuma amaze imyaka hafi 19 ari umujyanama w’abana bagize itsinda rya Ghetto Kids, kuko yatangiye kubafasha bakibyinira mu mihanda ya Kampala mu 2007, abashakira amashuri, ibiribwa n’ubundi bufasha umwana akenera mu buzima bwa buri munsi binyuze muri ‘Ghetto Kids Foundation’.
Mu 2014 ni bwo iryo tsinda ryamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo Sitya Loss ya Eddy Kenzo. Ibi bivuze ko nubwo iryo tsinda ryamenyekanye cyane mu 2014, Kavuma yari amaze imyaka irenga irindwi akurikirana imibereho n’iterambere ry’abo bana.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE