Gatsibo: Ngarama barifuza kubakirwa gare bategeramo imodoka

Gatsibo: Ngarama barifuza kubakirwa gare bategeramo imodoka

Abaturage bo mu Murenge wa Ngarama n’abagenda mu mujyi wa Ngarama bavuga ko bakeneye kubakirwa ahantu hategerwa ibinyabiziga haberanye n’icyerekezo cy’uyu mujyi umaze gutera imbere ku buryo bugaragara.

Abo baturage babishingira ku kuba umujyi wabo warabaye nyabagendwa nyuma yuko hubatswe umuhanda uhuza Intara y’Iburasirazuba n’Iy’Amajyaruguru, kaburimbo ica rwagati mu mujyi wa Ngarama.

Ibi ngo byatumye abitabira kubaka no kuhatura biyongera ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi biriyongera, bagasaba ko mu bikwiye kwitabwaho harimo no kubakirwa gare itegerwamo imodoka ijyanye n’igihe.

Rwabunono Peter yagize ati: “Uyu mujyi wacu umaze gutera imbere, ubu abantu baturutse hirya no hino mu Karere kacu ndetse no hakurya aha muri Nyagatare baza gutegera imidoka aha.Yaba aberekekeza i Gicumbi, Musanze, Kigali, Nyagatare n’ahandi, inzira ubu yabaye nyabagendwa. Ikibazo dusigaranye ni icyo kutagira ahantu ho gutegera imodoka hajyanye n’igihe tukifuza ko ubuyobozi bwabikoraho.”

Habimana Jean de Dieu avuga ko uko ubucuruzi bukura i Ngarama bituma n’abakora ingendo bagana hirya no hino mu bushabitsi biyongera, agasaba ko bakubakirwa gare.

Ati: “Abantu bamaze kwitabira gutura inaha cyane kuko babona ko kuhagenda byoroshye. Ni nako ibikorwa by’ubucuruzi byiyongereye. Ibi rero birasaba ko nk’umujyi uri gutera imbere twakubakirwa na gare igezweho abantu ntibatege babyiganira mu muhanda.”

Yakomeje agira ati: “Igikorwa nk’iki uretse no kudufasha mu gutega cyanafasha mu kongerera ubwiza uyu mujyi kuko gare yubakwaho n’inzu nziza z’ubucuruzi”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama, Niyonzima Felicien yavuze ko ibikorwa byo kubaka gare byatekerejweho n’ubuyobozi bw’Akarere kandi imirimo yo kuyubaka iri hafi.

Yagize ati: “Iki gikorwa abaturage bagisabye hambere ndetse ubuyobozi bw’Akarere buracyemeza aho ubu habaye inyigo n’ubutaka buraboneka, ubu igisigaye ni uko inyigo iri mu kigo gishinzwe ibijyanye n’imicungire y’ubutaka kugira ngo hatangwe uburenganzira bwo kuyubaka.”

Yakomeje agira ati: “Ni gare igiye kubakwa ku bufatanye n’abikorera aho Leta yatanze ubutaka hanyuma na bo bakazazamura inyubako bityo bakazayibyaza umusaruro bakunguka, umuturage akunguka na Leta ikunguka.”

Umujyi wa Ngarama uru muri amwe mu masantere yari akomeye mu bihe byo hambere ariko ugucya kwaho kukaba kwariyongereye aho hanyurijwe umuhanda wa kaburimbo uva i Nyagatare werekeza mu Rukomo. Ni umujyi urimo ibitaro bya Ngarama biri kuvugururwa bishyirwa ku rwego rw’ibitaro byigisha, ukabonekamo ibigo by’amashuri bitandukanye, ibigo by’imari n’inyubako zigezweho z’abikorera.

Abatuye i Ngarama barifuza kubakirwa gare bategeramo imodoka
Abatuye i Ngarama nyuma yu gukorerwa umuhanda barifuza kubakirwa gare bategeramo imodoka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53