Umukinnyi wa filimi ukomoka muri Nigeria, Osita Iheme wamamaye nka Pawpaw, yanenze abanyapolitiki bahindura ibikorwa byo kwiyamamaza ibitaramo by’imyidagaduro, abasaba kujya bibanda ku gusobanurira abaturage imigambi n’ibyo bazabagezaho nibaramuka batowe.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Iheme yasabye abanyapolitiki kureka kwibanda ku mbyino n’ibindi bikorwa bigamije gushimisha abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, ahubwo bakajya bakoresha uwo mwanya bagaragaza gahunda n’icyerekezo bafite mu gihe baba bahawe inshingano zo kuyobora igihugu.
Yabasabye kudakora nk’abahanzi bahatanira ibihembo by’imyidagaduro, ahubwo bakibuka ko inshingano zabo ari ukugaragariza abaturage ubushobozi, ubunararibonye n’ibyo bateganya kubagezaho.
Yagize ati: “Abanya-Nigeria bakeneye kumenya ubushobozi n’ubunararibonye bwanyu aho gukenera imbyino n’imyidagaduro. Bakeneye imiyoborere myiza aho gukenera abashaka gushimisha abantu, ndetse n’ubuyobozi aho gukenera imyidagaduro.”
Yakomeje agira ati: “Mutureke turebe ibyo mwakoze, mubwire Abanya-Nigeria ibyo muzabakorera, muhagarike imyiyereko; ntabwo mugiye guhatanira igihembo cya Grammy Awards.”
Iheme asanga ibikorwa byo kwiyamamaza bidakwiye guhinduka ibitaramo by’imyidagaduro, ahubwo bikwiye kuba umwanya wo kuganiriza abaturage, kubasobanurira gahunda z’abakandida no kubereka uko bazakemura ibibazo byabo.
Ibyo uyu mukinnyi yavuze bije mu gihe amashusho y’abanyapolitiki bo muri Nigeria babyina mu bikorwa byo kwiyamamaza akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe icyo gihugu cyitegura amatora rusange ateganyijwe mu 2027.
Pawpaw muri sinema ya Nigeria
Osita Iheme ni umwe mu bakinnyi ba filimi bazwi muri sinema ya Nigeria, cyane cyane kubera uruhare yagize muri filimi zitandukanye yakinnye ari kumwe na mugenzi we Chinedu Ikedieze, uzwi nka Aki.
Mu 2002, yakinnye muri filimi Aki na Ukwa ari na yo yamufashije kumenyekana cyane. Yanagaragaye muri Baby Police(2003), aho yakinnye yitwa Dada, na 2 Rats (2003), aho yakinnye ari Aboy.
Mu 2011, yagaragaye muri filimi The Mirror Boy yakinnye yitwa Mirror Boy, akomeza kwagura ibikorwa bye muri sinema ya Nigeria.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE