Kayonza: Umunyamakuru Mushashi yatorewe kujya mu Nama Njyanama yizeza ivugururabuhinzi

Kayonza: Umunyamakuru Mushashi yatorewe kujya mu Nama Njyanama yizeza ivugururabuhinzi

Aimée Bauté Mushashi, umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yatorewe kuba umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, yizeza abamutoye ko azashyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho, cyane cyane ubushingiye ku kuhira, kugira ngo abaturage bo muri aka Karere gakunze kugira imvura nke babashe kubona umusaruro uhagije.

Yavuze kandi ko azibanda ku kumva ibibazo by’abaturage no kubakorera ubuvugizi kugira ngo bibonerwe ibisubizo.

Mushashi avuga ko icyemezo cyo kwiyamamariza kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yagifashe agamije gutanga umusanzu mu iterambere ry’Akarere avukamo.

Ashingiye ku miterere y’aka Karere, yavuze ko azibanda ku nshingano z’ubujyanama n’ubuvugizi mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho, budashingira gusa ku mvura, ahubwo bukoresha ikoranabuhanga n’uburyo bwo kuhira.

Ati: “Aka Karere tuzi ko kagira imvura nke, bikagira ingaruka ku baturage bakabura umusaruro, rimwe na rimwe bikabashyira mu bibazo by’inzara. Mu byo nshyize imbere harimo gushyigikira no gutanga ibitekerezo ku buryo bwose bwashyirwaho bugamije guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku kuhira, kugira ngo abaturage bajye bahinga bizeye ko bazasarura. Ni iwacu, ni ubuzima nzi kandi nabayemo. Hari igihe umuhinzi ahinga, ikirere kikagenda neza akabona umusaruro mwiza, ariko kikamutenguha agahomba burundu.”

Akomeza avuga ko azafasha abaturage guhindura imyumvire, bakitabira ubuhinzi bugezweho bugamije kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko, bityo bakabubyaza inyungu.

Ati: “Nzafasha abaturage guhindura imyumvire bakagana ubuhinzi bugezweho, bugamije kwihaza mu biribwa ariko bakanasagurira amasoko bakabona amafaranga. Dukore ubuhinzi nk’ishoramari, aho kubukora tugamije gusa kubona ibyo dushyira mu nkono.”

Umujyanama Mushashi kandi avuga ko ubunararibonye afite mu mwuga w’itangazamakuru, cyane cyane mu gukurikirana ibibazo by’abaturage, buzamufasha kubakorera ubuvugizi no kugira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo byabo, batiriwe basiragira.

Ati: “Akazi nakoze k’itangazamakuru katumye menya neza ibibazo abaturage bahura na byo n’ibibazo umuryango nyarwanda ufite muri rusange. Mfite ubushobozi bwo kumenya umuturage ufite ikibazo gifite ishingiro n’uwaba yigiza nkana.

Nzafatanya na bagenzi banjye kwegera abaturage, tukabatega amatwi, abafite ibibazo bigashakirwa ibisubizo binyuze mu ngamba zifatika. Ikindi ni uko kubegera bizadufasha kumenya ibitekerezo byabo, ibyifuzo n’inama batugira, bityo dukore koko dushingiye ku nyungu z’umuturage.”

Aimée Bauté Mushashi arubatse, akaba yarakoze umwuga w’itangazamakuru kuri TV 1, nyuma aza gukomereza kuri RBA aho akorera mu ishami ry’amakuru rya Televiziyo y’Igihugu.

Inteko itora mu Karere ka Kayonza yahundagaje amajwi kuri Mushashi Aimée Bauté
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53