U Burusiya na Ukraine byagabye ibitero ku bikorwa remezo by’ingenzi birimo ibiraro bihuza uduce dutandukanye tw’Ibihugu byombi, birimo ikiraro cya Crimea cyigaruriwe n’u Burusiya kibuhuza na Crimea, n’ibindi biraro bibiri byo mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv birafungwa.
Bya baye ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo, ubwo Ukraine yari yabanje kurasa Crimea, u Burusiya bwihimura burasa ibiraro bya Ukraine muri Kyiv noneho Ukraine nayo yongera irasa Crimea kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2026.
BBC yatangaje ko iki kiraro cya Crimea gifite uburebure bwa kilometero 19, gikoreshwa n’imodoka na za gari ya moshi, kikaba gifite akamaro kanini mu kugeza ibikoresho n’ibindi bikenerwa n’ingabo z’u Burusiya ziri muri Ukraine.
Umuyobozi wa Crimea, Sergei Aksyonov, yatangaje ko igitero cyagabwe kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2026, ariko na mbere yaho hari ibindi bitero byagabwe mu mpera z’icyumweru byahitanye abantu babiri.
Ukraine nayo yatangaje ko ibitero bagabweho n’u Burusiya byatumye ibiraro bibiri bifungwa nkuko umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yabitangaje.
Ibitero by’u Burusiya byanakomye mu nkokora ibikorwa remezo by’umujyi wa Kyiv, aho Klitschko yatangaje ko hari ibice byangiritse ku buryo bamwe mu baturage bahuye n’ikibazo cyo kubura amazi.
Ikiraro cya Crimea cyatangiye kubakwa n’u Burusiya nyuma yo kwigarurira uwo mwigimbikirwa mu 2014, ndetse cyafunguwe ku mugaragaro na Perezida Vladimir Putin mu 2018, ariko Ukraine imaze kugaba ibitero kuri iki kiraro inshuro zirenga enye kuva u Burusiya bwatangiza intambara yagutse muri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Ku rundi ruhande ariko igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko mu masaha 24 ashize cyahagaritse ibitero by’indege bya Ukraine bigera ku 2 049 n’ibisasu bya misile bine ubushobozi bwo kurasa kure. U Burusiya bwavuze ko muri izo ndege izigera kuri 600 zari zigambiriye kurasa mu murwa mukuru Moscow.
Ibi bitero by’urudaca hagati y’impande zombi byakurikiye ibiganiro bigamije guhosha intambara byahuje abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ukraine n’u Burayi ariko ntibyatanze umusaruro.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE