Umunyamerika Greene Da’monte Khiree w’imyaka 28, ukina umukino wa Basketball wabigize umwuga, yatawe muri yombi ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Murtala Muhammed i Lagos muri Nigeria, nyuma yo gukekwaho kugerageza kwinjiza muri icyo gihugu ibilo 33,95 by’urumogi.
Uyu mukinnyi yafashwe ku wa 11 Ugushyingo 2026, ubwo yari ageze muri Nigeria avuye muri Thailand anyuze i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu ndege ya Emirates Airlines.
Urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Nigeria (NDLEA) ryatangaje ko uyu mukinnyi ryari ryamaze kumushyira mu igenzura rihishe nyuma yo guhabwa amakuru y’uko ashobora kuba afite uruhare mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Abakozi b’iri rwego bamubonye asiga amavalisi abiri yari yanditseho amazina ye, agerageza gusohoka ku kibuga cy’indege afite umuzigo muto gusa yahise atabwa muri yombi mu gice cy’aho imodoka zihagarara ku kibuga cy’indege.
Igenzura ryakozwe muri ayo mavalisi ryagaragaje ko yari arimo udupaki 32 tw’urumogi ruzwi nka Loud, ubwoko bw’urumogi buzwiho kugira ubukana bukomeye. Muri buri valisi harimo udupaki 16, twose dupima ibilo 33,95, bingana na pound 75.
Abakozi ba NDLEA kandi bavumbuye icyuma gikurikirana aho umuntu cyangwa ikintu giherereye (tracking device) mu mizigo yafashwe.
Iri rwego ryatangaje ko isuzumwa ryimbitse rya telefoni ya Greene ryagaragaje amakuru arishingiraho rikeka ko yari azi iby’ubu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse ashobora kuba yaragize uruhare muri bwo. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwe n’abandi bashobora kuba barabigizemo uruhare.
Mu byo yabwiye abamufashe, Greene yavuze ko ari Umunyamerika ukomoka mu Mujyi wa Savannah muri Leta ya Georgia, akaba yari amaze igihe aba muri Thailand, aho yakiniraga amakipe ya Basketball yabigize umwuga kuva mu Ukwakira 2025.
Yavuze ko yari yagiye muri Nigeria mu biruhuko, agamije gushaka abantu bamufasha kwagura umubano n’abandi bantu bashobora kumufasha kubona andi makipe yakiniramo.
Amateka ya Da’Monte Greene muri Basketball
Greene Da’monte Khiree, uzwi kandi ku izina rya Da’Monte Greene, yakiniye amakipe atandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere yo kwerekeza hanze y’icyo gihugu.
Yize kandi akinira amakipe ya Basketball muri Reinhardt University na South Georgia Technical College, mbere yo kwinjira mu ikipe ya Georgia Bombers yakinaga ku rwego rw’ababigize umwuga rutari urwego rwo hejuru.
Mu mwaka w’imikino wa 2023/2024, yabaye umukinnyi watsinze amanota menshi muri Georgia Bombers, aho yatsindaga impuzandengo y’amanota 26,3 muri buri mukino.
Mu 2025, yerekeje muri El Salvador aho yagiranye amasezerano yo gukinira ikipe ya Escalon BC, nyuma aza gukomereza umwuga we muri Thailand, aho yakiniye amakipe arimo Buriram Boars na Fully Feared BC.
Amakuru agaragaza ko aheruka kugaragara mu irushanwa rya Phuket Elite Cup ryabereye muri Thailand ku wa 26 Nzeri 2026, mbere yo kujya muri Nigeria. Iperereza ku byaha akekwaho rirakomeje nyuma yo gufatanwa ibyo biyobyabwenge.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE