Ku mirima y’inanasi iherereye mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma, aho abagororwa bo mu Igororero rya Ngoma bahamya ko bahabwa amahirwe yo gukora, kwiga no kunguka ubumenyi bazifashisha nibasubira mu miryango yabo.
Uwo mushinga watangiye mu 2012, ubu ukaba ukorerwa ku buso bwa hegitari 20.
Nubwo aba bagororwa bari mu igororero, ibikorwa by’ubuhinzi bakora ntibirangirira ku gusarura no kubona umusaruro. Ni n’umwanya wo kwitoza umurimo, kwiga uko umushinga w’ubuhinzi ucungwa no gutegura uko bazabasha kwibeshaho barangije ibihano.
Muri uyu mushinga hitabira abagororwa begereje kurangiza ibihano, kugira ngo ubumenyi bunguka buzababere intangiriro yo kwihangira imirimo no kwiteza imbere hanze y’igororero.
Umurimo ubaha ubumenyi n’inyungu
Umuyobozi w’Igororero rya Ngoma, Senior Superintendent Kayirangwa Colette, yavuze ko uyu mushinga watangiye mu 2012, ukaba umaze kugira uruhare mu kongera umusaruro n’amikoro y’igororero.
Yasobanuye ko ku buso bwa hegitari 20 bahingaho inanasi, umusaruro ushobora kugera kuri toni 125, ukinjiza miliyoni 50 Frw. Yavuze kandi ko 10% by’amafaranga ava muri uyu mushinga bigenerwa abagororwa bawitabira.
Ati: “Umugororwa ashobora kohereza amafaranga ahabwa mu muryango we cyangwa akayakoresha mu byo akeneye. Ubu abitabiriye uyu mushinga ni 79, kandi hatoranywa cyane abagiye kurangiza ibihano nabitwaye neza mu igororero kugira ngo babone ubumenyi bazakoresha nibasubira mu muryango.”
Kayirangwa yavuze ko igitekerezo cy’uyu mushinga cyaturutse mu biganiro n’Inzego z’ibanze n’Akarere, hagamijwe kubona aho ibikorwa byo kugorora abagororwa byakorerwa binyuze mu mirimo ibyara umusaruro.
Nsabumuremyi Michel, wakatiwe igifungo cy’imyaka 27 ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko iyi mirimo ibafasha kwitegura ubuzima bwo hanze y’igororero.
Ati: “Dukora iyi mirimo nyongeramusaruro kugira ngo turangize ibihano byacu tunamenyere gukora, nidusubira mu miryango yacu tubashe kwiteza imbere. Iyi mirimo inadufasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, harimo kubaka amashuri n’amavuriro.”
Yakomeje avuga ko bungukira no ku musaruro w’inanasi, kuko hari izo barya izindi bakazigurisha, ndetse bakagenerwa 10% by’amafaranga avuyemo, bakayabikira ku mafishi yabo kugira ngo bajye bayakoresha mu byo bakeneye.
Harerimana Gaspard, umaze imyaka 21 afunzwe akaba asigaje imyaka irenga ine ngo arangize igihano, yavuze ko ibikorwa by’ubuhinzi byamuhaye igitekerezo cy’umushinga azakora namara gufungurwa.
Ati: “Uyu mushinga watumye mbona igitekerezo cy’umurimo nanjye nzakora ngeze mu muryango, ukazamfasha kwiteza imbere. Iyi mirimo dukora buri munsi inatuma tugira icyo dukora aho kwicara gusa, ikadufasha kugira ubuzima bwiza.”
Yongeyeho ko amafaranga babona muri uyu mushinga anabafasha kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, kandi ko biteguye gukomeza gukoresha ubumenyi bungukiye muri iyi mirimo nibasubira hanze.
Abaturage na bo bigira ku bikorwa byabo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Mugirwanake Charles, yavuze ko ubuhinzi bw’inanasi bukorwa n’abagororwa bwabereye abaturage urugero, bamwe batangira kubwigiraho na bo bahinga inanasi kugira ngo bongere umusaruro wabo.
Ati: “Iyi mirimo ifasha kwereka abaturage ko bishoboka. Na bo bayigiyemo, bahindura imyumvire, batangira kwigira ku byo abagororwa bakora, bamwe na bo bahinga inanasi kugira ngo bibateze imbere.”
Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bifasha abaturage kumva ko umuntu uri mu igororero ataje gufungwa gusa, ahubwo ko aba ari no mu nzira yo kugororwa, kwiga no kwitegura gusubira mu muryango.
Mugirwanake yanagarutse ku ruhare abagororwa bagira mu bikorwa by’umuganda, aho bafatanyije n’abaturage kubaka ivomo ribafasha kubona amazi hafi yabo.
Ati: “Bajya banadufasha mu muganda. Bafatanyije n’abaturage kubaka ivomo rifasha abaturage kubona amazi hafi yabo, bikaborohereza mu buzima bwa buri munsi.”
Umushinga wo guhinga inanasi mu Igororero rya Ngoma ugaragaza uburyo imirimo ibyara umusaruro ishobora kuba imwe mu nzira zo gufasha abagororwa kwitegura ubuzima bwo hanze y’igororero.
Ku bawitabira, ubumenyi bunguka, amafaranga bagenerwa n’amahirwe yo kwitoza gukora bishobora kuzabafasha gutangira ubuzima bushya barangije ibihano. Ku baturage bo muri Zaza na bo, kuba hari abo bigiraho no kuba bungukira mu bikorwa by’iterambere nk’ivomo ry’amazi, bituma inyungu z’uyu mushinga zirenga ku bawukora gusa.
UWITONZE Hervine








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE