Ronaldinho yagarutse mu kibuga nyuma y’imyaka 11 n’intego yo gutsinda igitego cya 300

Ronaldinho yagarutse mu kibuga nyuma y’imyaka 11 n’intego yo gutsinda igitego cya 300

Umunya-Brésil Ronaldinho yagarutse mu kibuga mu buryo bw’umwuga nyuma y’imyaka 11 yari amaze agiye mu kiruhuko. Uyu mugabo w’imyaka 46, yakiniye ikipe ya Ravenna FC yo mu cyiciro cya gatatu mu Butaliyani, aho afite intego yo gutsinda igitego cya 300 mu mateka y’umwuga we.

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe akomeye nka FC Barcelona na AC Milan, yagarutse mu kibuga ku cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, ubwo Ravenna FC yatsindaga Forlì ibitego 2 ku busa mu mukino wa shampiyona yo mu cyiciro cya gatatu mu Butaliyani (Serie C).

Ronaldinho w’imyaka 46, yabanjemo mu kibuga yambaye nimero 10 isanzwe imuranga, akina iminota 45 y’igice cya mbere, mbere yo gusimburwa mu ntangiriro z’igice cya kabiri.

Nubwo atabashije gutsinda igitego  yifuzaga, yagize uruhare mu gikorwa cyavuyemo igitego cya mbere cya Ravenna FC cyatsinzwe na Giulio Donati ku munota wa 36. Ikipe ye yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Simone Rabbi ku munota wa 58.

Uyu mugabo yagarutse mu kibuga afite intego yo kugera ku bitego 300 yatsinze mu mwuga we w’umupira w’amaguru, kuko yari yarahagaritse gukina amaze gutsinda ibitego 299.

Mu kiganiro yagiranye na Sky Sport Italia nyuma y’umukino, Ronaldinho yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu kibuga, ndetse ko bishobora kutaba umukino we wa nyuma.

Yagize ati: “Byihuse cyane, uko ni ko umupira w’amaguru wahoze ungendekera. Ese uyu ni wo mukino wanjye wa nyuma? Sinabimenya. Perezida nakomeza kumpamagara, nzagaruka. Buri gihe mba nishimiye gukina.”

Yakomeje avuga ko byari byiza kongera gusubira mu rwambariro rw’abakinnyi no gukinana n’abakinnyi bamwe bakuze bamureba, bityo yishimiye kuba yongeye kugira uruhare mu mukino.

Ni iki cyagaruye Ronaldinho nyuma yimyaka 11?

Ronaldinho yagarutse mu mupira w’amaguru abikesha ahanini ubushuti afitanye na Ignazio Cipriani, uyobora ikipe ya Ravenna FC.

Muri Kanama 2026, ubwo yamurikwaga ku mugaragaro n’iyi kipe, yavuze ko ubushuti afitanye na Cipriani ari imwe mu mpamvu zatumye yemera kujyamo, anavuga ko yifuza gufasha ikipe kugira ngo igere ku ntego zayo.

Uretse kuba umukinnyi wayo, Ronaldinho yanabaye umwe mu bafite imigabane muri Ravenna FC, bityo uruhare rwe rukaba rurenga gukina umupira gusa.

Perezida w’iyi kipe, Ignazio Cipriani, na we yari yatangaje ko yifuza ko Ronaldinho azatsindira Ravenna igitego cya nyuma mu mwuga we w’umupira w’amaguru.

Ronaldinho yaherukaga gukina umukino by’umwuga muri Nzeri 2015, ubwo yari muri Fluminense yo muri Brésil. Yatangaje ku mugaragaro ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru mu 2018.

Amateka ye y’ubuhangange muri ruhago

Ronaldinho ni umwe mu bakinnyi b’ibihe byose bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu mupira w’amaguru, by’umwihariko mu gutwara umupira, gucenga no gutanga imipira ivamo ibitego.

Mu 2002, yafashije Ikipe y’Igihugu ya Brésil kwegukana Igikombe cy’Isi cyabereye mu Buyapani na Koreya y’Epfo.

Mu 2005, yegukanye Ballon d’Or, igihembo gihabwa umukinnyi w’umwaka witwaye neza ku Isi, naho mu 2006 afasha FC Barcelona kwegukana UEFA Champions League.

Yakiniye kandi amakipe arimo Paris Saint-Germain, AC Milan, Grêmio, Flamengo na Atlético Mineiro.

Kugaruka kwe muri Ravenna FC byongeye kumushyira mu kibuga nyuma y’igihe kirekire, mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru bategereje kureba niba azagera ku ntego yo gutsinda igitego cye cya 300.

Ronaldinho yakiniye amakipe akomeye arimo Barcelona kuva 2003 kugera 2008
Yatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ‘Ballon d’Or’ mu 2005
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53