Afurika yarenze u Burayi mu kugira Abagatolika benshi

Afurika yarenze u Burayi mu kugira Abagatolika benshi

Umugabane wa Afurika umaze kurusha u Burayi umubare w’Abakirisitu Gatolika, uba uwa kabiri ku Isi ufite abayoboke benshi b’iri dini, nyuma y’Umugabane wa Amerika. Ibi bigaragazwa n’imibare mishya y’Ikigo Fides gishinzwe amakuru y’ibikorwa by’ubumisiyoneri cya Kiliziya Gatolika, ishyirwa hanze na Vatikani.

Raporo y’ibarurishamibare ya Fides yashyizwe ahagaragara ku wa 16 Ukwakira 2026, igaragaza ko Afurika yari ifite Abagatolika miliyoni 288,31, mu gihe u Burayi bwari bufite miliyoni 287,24. Ni ubwa mbere Afurika irusha u Burayi umubare w’abayoboke ba Kiliziya Gatolika.

Iyi mibare ishingiye ku mibare y’abayoboke yari ihari kugeza ku wa 30 Kamena 2024, igaragaza ko Afurika yungutse Abagatolika miliyoni 7,58 mu gihe cy’umwaka umwe, ari na wo mwanya wa mbere mu migabane yose ku bwiyongere bw’abayoboke b’iri dini.

Umugabane wa Amerika ukomeje kuza ku isonga n’Abagatolika miliyoni 678,87, ugakurikirwa na Afurika, mu gihe Aziya ifite miliyoni 156,17 naho Oseyaniya ikagira miliyoni 11,56.

Ku rwego rw’Isi, umubare w’Abagatolika wageze kuri miliyari 1,422, bivuze ko biyongereyeho miliyoni 16,69 ugereranyije n’umwaka wabanje. Abagatolika bangana na 17,8% by’abatuye isi.

Afurika iri no ku isonga mu kongera umubare w’abapadiri

Iyi raporo igaragaza ko Afurika idafite gusa ubwiyongere bw’abayoboke ba Kiliziya Gatolika, ahubwo inafite uruhare rukomeye mu kongera umubare w’abapadiri n’abitegura kuba bo.

Mu gihe umubare w’abapadiri ku Isi wazamutseho 425 ukagera ku 407 421 mu mpera za 2024, Afurika yongereyeho abapadiri 1 676, mu gihe u Burayi bwo bwatakaje abapadiri 2 483.

Iyi ni inshuro ya mbere mu myaka itanu umubare w’abapadiri ku Isi wiyongera.

Ku bijyanye n’abanyeshuri biga mu iseminari nkuru bitegura kuba abapadiri, ku Isi hose bari 103 604, bagabanyutseho 2.891 ugereranyije n’umwaka wabanje.

Afurika ni wo mugabane wonyine wagaragayemo ubwiyongere bw’abo banyeshuri kuko biyongereyeho 786, mu gihe Aziya yagize igabanyuka rikomeye ry’abanyeshuri 2 733.

Raporo kandi igaragaza ko ku Isi hari Abepiskopi 5 525, biyongereyeho 95, n’abadiyakoni bahoraho 52 102, biyongereyeho 669.

Umubare w’ababikira uracyagabanyuka

Nubwo Afurika ikomeje kwiyongera mu mubare w’abayoboke n’abapadiri, raporo igaragaza ko hari ibice bimwe by’ubuzima bwa Kiliziya Gatolika bikomeje kugabanyuka.

Umubare w’ababikira ku Isi wageze ku 580 131, ugabanyukaho 9 292. Afurika ni wo mugabane wonyine wagaragayemo ubwiyongere bw’ababikira, kuko biyongereyeho 2 190.

Ku rundi ruhande, umubare w’abamisiyoneri b’abalayiki wageze ku 463 079, wiyongeraho 18 473, mu gihe abakateshisite bageze kuri miliyoni 2,89.

Iyi mibare igaragaza impinduka zikomeye mu ishusho ya Kiliziya Gatolika ku Isi, aho Afurika ikomeje kugira uruhare runini mu bwiyongere bw’abayoboke bayo, mu gihe u Burayi, bwahoze ari igicumbi cyayo mu mateka, bukomeje kugenda bugabanya umubare w’abayoboke n’abakozi bayo b’iyogezabutumwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Bernadette Dusabemariya

Indirimbo undinde ndayikunda cyane.igitekerezo nuko yazaduhimbira nizindi nyinshi🙏

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53