Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yahamagaje inama yihariye y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bari i Phnom Penh muri Cambodia, mu rwego rwo gushaka umuti w’amakimbirane akomeje kugaragara mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ashingiye ku guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wawo.
Iyi nama iteganyijwe ku mugoroba wo ku wa 15 Ugushyingo 2026, mbere y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu ibera mu muhezo ku wa 16 Ugushyingo, ahaganirwa ku hazaza k’uyu Muryango n’uko hatoranywa Umuyobozi uzawuyobora muri manda itaha.
Ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu bimwe na bimwe watewe ahanini no kutabasha kumvikana ku matora ahatanisha abakandida cyangwa gukurikiza umuco wo kumvikana ku mukandida umwe.
Africa Intelligence ivuga ko Amakimbirane yiyongereye nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron asabye Perezida Paul Kagame ko u Rwanda rwakuraho kandidatire ya Mushikiwabo. Icyakora, ngo Macron yanandikiye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, amusaba gukuraho umukandida w’icyo gihugu, Juliana Amato Lumumba.
Africa Intelligence ikomeza ivuga ko RDC yemeye gukuraho umukandida wayo mu rwego rwo korohereza ibiganiro no gushaka umwanzuro wumvikanweho, mu gihe u Rwanda rwo rwagaragaje ko rutemera icyo cyifuzo.
U Rwanda rwagaragaje ko ubusabe bw’u Bufaransa ari ukwivanga mu miyoborere y’ibindi bihugu, cyane ko mu 2018 ari bwo Paris yashyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo ubwo yiyamamarizaga kuyobora OIF bwa mbere.
Ibihugu birashaka ko haboneka umwanzuro wumvikanweho
Iyi nkuru igaragaza ko ibihugu byinshi bya Afurika bishaka ko hatabaho amatora ahanganishije abakandida, ahubwo hakaboneka umuyobozi wumvikanweho kugira ngo OIF idahungabanywa n’uku kutumvikana. U Rwanda rugaragazwa nk’igihugu gikomeje gushimangira ko kandidatire ya Mushikiwabo ikomeza, ndetse ko niba ibiganiro bitageze ku mwanzuro, hashobora gukoreshwa uburyo bw’itora.
Gusa Senegal, Bénin na Togo biri mu bihugu bidashyigikiye ko habaho amatora ahatanirwamo n’abakandida benshi, kuko bishobora gutuma umuyobozi uzatorwa atangira manda ye adafite icyizere n’ubumwe buhagije mu Muryango.
Africa Intelligence ivuga ko kugeza ku wa 15 Ugushyingo, u Rwanda rugifite abarushyigikiye barimo Côte d’Ivoire iyobowe na Alassane Ouattara na Djibouti iyobowe na Ismaïl Omar Guelleh. Nubwo bimeze bityo, ibihugu bimwe birimo Congo Brazzaville ntibiragaragaza ku mugaragaro aho bihagaze.
RDC ishobora kuva muri OIF
Amakuru yatangajwe na Africa Intelligence avuga ko Perezida Félix Tshisekedi, nubwo yemeye ihame ryo gukuraho kandidatire ya Juliana Amato Lumumba, yategetse Minisitiri ushinzwe Itangazamakuru, Patrick Muyaya, gutegura itangazo rishobora gutangaza ko RDC ivuye muri OIF mu gihe Louise Mushikiwabo yakongera gutorerwa kuyobora uyu Muryango muri manda ya gatatu.
Bivugwa ko iyo nyandiko yamaze kugaragazwa kuri bamwe mu ba Minisitiri b’ibihugu bya Afurika bari i Phnom Penh, mu rwego rwo kugaragaza ko ibyo RDC ivuga atari iterabwoba gusa.
Dacian Cioloș ari mu bashobora kuyobora OIF
Mu gihe ibiganiro bikomeje, izina ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania, Dacian Cioloș, ni ryo riri kuvugwa nk’irishobora kumvikanwaho n’ibihugu bitandukanye.
Amakuru agera kuri Imvaho Nshya avuga ko Cioloș ashyigikiwe n’ibihugu bimwe bya Afurika, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Bénin, kandi ko kugeza ubu nta gihugu cyagaragaje ko kimurwanya ku mugaragaro.
Hari kandi kandidatire ya Coumba Bâ ushyigikiwe na Mauritania, iyobowe na Mohamed Ould Ghazouani, na yo ikomeje kuba mu ziri ku meza y’ibiganiro.
Harimo no gusubika igikorwa cyo gutoranya Umunyamabanga Mukuru
Ubundi buryo bushobora kuganirwaho ni uguhagarika by’agateganyo igikorwa cyo gutoranya Umunyamabanga Mukuru mushya, hagategerezwa ko haboneka umwanzuro wumvikanweho.
Muri ubwo buryo, manda ya Louise Mushikiwabo yarangira, hagashyirwaho ubuyobozi bw’agateganyo buhabwa Caroline St-Hilaire, Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe ubuyobozi muri OIF, akazayobora inzego z’uyu muryango mu gihe hategurwa andi matora mu mezi akurikiraho.
Icyakora, iyi nzira na yo iracyaganirwaho, kuko hari ibihugu bishobora kubona ko kubura umuyobozi ufite inshingano za politiki byatuma OIF idakora neza.
Ibiganiro byateguwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye bigamije gushaka uburyo aya makimbirane yakemuka, hagakumirwa ko OIF icikamo ibice kubera guhatanira kuyobora uyu muryango.
Uko byagenda kose, ikibazo cy’uzayobora OIF muri manda itaha kigaragaza ibibazo bikomeye by’imibanire ya dipolomasi n’uburyo ibihugu bigomba kumvikana ku buyobozi bw’uyu Muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE