Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inama ya 20 ya OIF

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inama ya 20 ya OIF

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye itangizwa ry’Inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ryabereye i Phnom Penh, mu Murwa Mukuru wa Cambodia mu gitondo cyo ku wa 15 Ugushyingo 2026, mu nyubako ya Chroy Changvar International Convention and Exhibition Centre.

Ni umuhango witabiriwe n’Umwami wa Cambodia, Norodom Sihamoni, Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Hun Manet, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, hamwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Iyi nama ihuje ibihugu bikoresha Igifaransa, ibaye mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo by’umutekano, amakimbirane, ihungabana ry’ubukungu n’ibindi bibazo bisaba ubufatanye mpuzamahanga.

Mu ijambo rye, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagarutse ku ruhare OIF ikwiye kugira mu gukemura ibibazo byugarije Isi, ashimangira ko ururimi rw’Igifaransa rukwiye kuba igikoresho cyo guteza imbere ibiganiro, ubwumvikane no guhuza ibihugu.

Yavuze ko kuba iyi nama ibereye muri Cambodia ari ikimenyetso cy’uko umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa utagenewe igihugu kimwe cyangwa umugabane umwe, ahubwo ari urubuga ruhuza abantu n’ibihugu byo hirya no hino ku Isi.

Macron yibukije ko OIF yashinzwe mu 1970 i Niamey muri Niger, ishingiye ku cyerekezo cy’abayobozi barimo Léopold Sédar Senghor, Habib Bourguiba, Hamani Diori na Norodom Sihanouk.

Yagaragaje ko ururimi rw’Igifaransa rudakwiye kuba urw’itumanaho gusa, ahubwo rukwiye no kuba urubuga rw’ubwisanzure, ibiganiro mpuzamahanga n’ubufatanye mu gukemura ibibazo bihuriweho.

Yashimangiye kandi ko ibihugu bishobora kugira imico n’indangamuntu bitandukanye ariko ntibibe impamvu yo kwitandukanya, ahubwo bishobora gukomeza gufatanya mu gihe buri gihugu cyubaha umwihariko w’ikindi.

Yanagaragaje ko ikwirakwira ry’ururimi rw’Igifaransa ari wo murage rukumbi wakwijwe n’ubukoloni ariko ukaba isoko yo kwihuza kw’ibihugu bitandukanye byo mu Majyepfo n’Amajyaruguru y’Isi.

Mushikiwabo yifuza OIF nk’urubuga rukomeye rw’amahoro n’ubufatanye

Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yagaragaje ko insanganyamatsiko yayo igira iti “Gushora imbaraga mu mahoro kugira ngo habeho iterambere risangiwe n’umutekano urambye” ihuye n’ibibazo Isi ihanganye na byo muri iki gihe.

Yavuze ko umuryango wa OIF udakwiye kugarukira gusa ku guhuza ibihugu bisangiye ururimi n’umuco, ahubwo ukwiye kurushaho kugira uruhare mu guteza imbere ibiganiro, kubaka icyizere, ubufatanye n’ubumwe hagati y’ibihugu.

Mushikiwabo yashimangiye ko ibihugu bigize uyu Muryango bifite inshingano zo gukoresha urubuga bihuriyeho mu gukumira amakimbirane no gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije amahoro n’umutekano ku Isi.

Yagaragaje kandi ko iterambere rirambye ridashobora kugerwaho hatabayeho amahoro, ubufatanye n’ubushake bwo gukorera hamwe.

Ibyo bihuye n’icyerekezo OIF ishaka kwimakaza, aho Igifaransa kiba umusingi wo guhuza abantu, guteza imbere umuco no gufasha ibihugu gukemura ibibazo bihuriyeho.

Yavuze ko OIF idakwiye kuba umusemburo wo guhangana anasaba ibihugu bigerageza gukoresha uyu Muryango mu kugera ku ntego ziwushyira mu kaga ko gucikamo ibice kw’abanyamuryango.

Kuba iyi nama ibereye muri Cambodia bifite umwihariko, kuko OIF yongeye guteranira muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba nyuma y’imyaka hafi 30, kuva Inama ya Hanoi muri Vietnam yabaye mu 1997.

Iyi nama kandi ni urubuga rw’ibiganiro ku bufatanye mu burezi, umuco, ubukungu, ikoranabuhanga, umutekano n’iterambere rirambye.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye itangizwa ry’Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma ya OIF
Cambodia yahawe kuyobora OIF kugeza mu mwaka wa 2028
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Korali Kinyinya yaririmbye “Urondereza Ubusa Bukimara” irizihiza isabukuru y’imyaka 40 15 Ugushyingo 2026 Saa 07:49
  2. Nyagatare: Urubyiruko rurahamya ko ‘Hanga Hub’ yarufashije kwihangira imirimo 14 Ugushyingo 2026 Saa 20:14
  3. Musanze: Gacaca: Amaterasi y’indinganire yitezweho kongera umusaruro bakiteza imbere 14 Ugushyingo 2026 Saa 19:04
  4. MINEDUC yatashye igikoni kigezweho cyo gutekera abanyeshuri cya miliyoni 700 Frw 14 Ugushyingo 2026 Saa 16:39
  5. RDC yakuyeho kandidatire y’umukandida wayo ku buyobozi bwa OIF, ishyigikira uwa Romania 14 Ugushyingo 2026 Saa 12:50