Perezida Kagame yaganiriye na Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo

Perezida Kagame yaganiriye na Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabonanye na Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, akaba n’Umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, mbere yo kwitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, iteganyijwe i Phnom Penh muri Cambodia.

Iyi nama y’iminsi ibiri iratangira ku Cyumweru, tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026, izibanda ku gushimangira amahoro hagamijwe iterambere rihuriweho n’umutekano urambye.

Mu 2025 ni bwo AU yagize Gnassingbé umuhuza mu bibazo birebana n’umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC no mu biganiro bireba RDC n’u Rwanda.

Muri Mutarama 2026, yari i Kigali mu ruzinduko rwibanze ku mahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ariko banaganira ku mubano w’u Rwanda na Togo.

Hamaze gukorwa ibijyanye n’ibiganiro bya dipolomasi byabayeho, ndetse n’uburyo bwo guhuza imikorere hagati y’ubuhuza bwo ku rwego rw’Akarere n’ubwo ku rwego rw’Umugabane hagamijwe amahoro n’ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

U Rwanda na Togo bisanganywe umubaho mwiza ndetse muri Mutarama 2026, ibihugu byombi byasinye amasezerano yo gukuriranaho gusaba visa ku baturage b’ibihugu byombi bafite pasiporo zitandukanye

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Essozimna Gnassingbé bibaye mu gihe kibanziriza Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri OIF.

Iyi nama izasiga hamenyekanye Umunyamabanga Mukuru mushya uzayobora uyu Muryango ugizwe n’ibihugu 53 mu myaka ine iri imbere.

Abakandida bahataniye uyu mwanya barimo Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, Dr. Coumba Ba wa Mauritanie na Dacian Julien Cioloș wa Roumanie. Ni mu gihe RDC yakuyeho kandidatire ya Juliana Lumumba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Urubyiruko rurahamya ko ‘Hanga Hub’ yarufashije kwihangira imirimo 14 Ugushyingo 2026 Saa 20:14
  2. Musanze: Gacaca Amaterasi y’indinganire yitezweho kongera umusaruro bakiteza imbere 14 Ugushyingo 2026 Saa 19:04
  3. MINEDUC yatashye igikoni kigezweho cyo gutekera abanyashuri cya miliyoni 700 Frw 14 Ugushyingo 2026 Saa 16:39
  4. RDC yakuyeho kandidatire y’umukandida wayo ku buyobozi bwa OIF, ishyigikira uwa Romania 14 Ugushyingo 2026 Saa 12:50
  5. Amavubi U23 yerekeje i Yaoundé gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 14 Ugushyingo 2026 Saa 11:28