Kayonza: Abatowe mu byiciro byihariye basezeranyije kurinda icyizere bagiriwe

Kayonza: Abatowe mu byiciro byihariye basezeranyije kurinda icyizere bagiriwe

Abayobozi batorewe guhagararira ibyiciro byihariye mu Karere ka Kayonza bikanabaha amahirwe yo kujya mu Nama Njyana y’ako Karere bavuga ko icyizere bagiriwe n’ababatoye bazakirinda bakora inshingano zabo neza bagafasha mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu.

Byatangajwe n’abatorewe guhagararira Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Iy’Abafite Ubumuga.

Abatorowe kwinjira muyi ioi myanya baseranyije ababagiriye icyizere ko batazabatenguha, aho bazarinda icyizere babagiriye bagakora ibiri mu nyungu rusange z’abaturage hagamijwe kugera ku mibereho myiza ndetse n’iterambere ryifuzwa.

Uwatowe ahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore Batamuliza Rose yagize ati: “Izi nshingano duhawe twiteguye kuzikora neza tukitura abaturage icyizere batugiriye, kugira ngo tugire aho tuva tugire naho tugera kandi tuzabigeraho dufatanyije. Twiteguye guhagararira neza abaturage tugakora ubuvugizi ku bibazo bitandukanye bihari tunatanga inama y’uburyo byabonerwa ibisubizo.”

Akomeza agira ati: “Mu byo tuzashyira imbere harimo kurwanya amakimbirane yo mu muryango kugira ngo abantu bagire ituze bityo bibafashe gukora imirimo yabo ibinjiriza inyungu nta ntugunda. Ibi kandi byanatuma barushaho kugira imibereho myiza ndetse bakanatera imbere.”

Sesonga Ferdinand we watowe nk’uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga yavuze ko urwego ahagarariye bashima uburyo Leta ibitaho ishyiraho ibyangombwa bibafasha, akazakoresha umwanya abonye mu gukomeza kugaragaza ibitaragerwaho kugira ngo nabyo bikorwe.

Ati: “Dushima gahunda nziza y’ubuyobozi budaheza. Hari byinshi dufashwa nk’abafite ubumuga, aho tuzakomeza kugira umusanzu dutanga mu byubaka igihugu. Ubumuga ntibutubuza ubushobozi bwo gutekereza ndetse no gukora mu buryo butandukanye bitewe n’ubumuga bwa buri umwe.

Nzakomeza kandi ubuvugizi ku mbogamizi zigihari zirimo kugera mu buryo bworoshye ku buvuzi bwihariye, kongera ibikorwa remezo bifasha abafite ubumuga butandukanye n’ibikoresho bibafasha.”

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yo yatoye Rukondo Thomas ngo ayihagararire mu Karere ka Kayonza. Nyuma yo gutorwa yagize ati: “Niteguye kurangaza imbere bagenzi banjye nk’imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba, tukagira umuco wo gukurikira ibikorerwa mu gihugu no kubishyigikira, kumenya icyerekezo cy’Igihugu, kurinda ibyagezweho no kudapfumbata amaboko ahubwo tugakora kugira ngo Igihugu abatubanjirije bazaturaga tugire uruhare mu kukiyubakira.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza Niyitanga J Damascene avuga ko abatorewe kujya mu nshingano z’ubujyana no guhagararira abandi ari imbaraga zigiye kubafasha mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Ati: “Abagize izi nzego zitorwa   baba bahagarariye abaturage bakanabareberera, aho abatorewe muri izi nshingano tubategerejeho umusanzu ukomeye mu gutuma tugira aho dukura umuturage tukagira n’aho tumugeza. Tubategerejeho gufata ibyemezo mu gukemura ibibazo by’abaturage birimo n’amakimbirane mu miryango, bakagira inama ubuyobozi bwite bwa Leta ku buryo bwo kunoza imikorere no kwita ku nshingano.”

Aya matora yabaye kuri uyu wa 14 Ugushyingo asize habonetse Abajyana 4 mu Nama Njyanama y’Akarere barimo batatu batowe uyu munsi ndetse n’umwe usanzwe agifite manda ariwe uhagarariye urugaga rw’abikorera mu Karere.

Abandi bajyanama bazamenyekana mu matora yo ku wa 21 uku kwezi ubwo hazaba hatorwa Abajyanama rusange ndetse na Biro y’Inama Njyanama, hakanakurikiraho gutora mu batowe Komite Nyobozi y’Akarere.

Urubyiruko rwabukereye ruza kwitorera abaruhagarariye
Abafite ubumuga bitabiriye amatora y’uzabayoborera Inama y’Igihugu y’abifite ubumuga
Abagore bitabiriye gutora abayobozi babo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RDC yakuyeho kandidatire y’umukandida wayo ku buyobozi bwa OIF, ishyigikira uwa Romania 14 Ugushyingo 2026 Saa 12:50
  2. Amavubi U23 yerekeje i Yaoundé gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 14 Ugushyingo 2026 Saa 11:28
  3. The Ben yegukanye igihembo muri HiPipo ahigitse abarimo Diamond Platnumz 14 Ugushyingo 2026 Saa 10:48
  4. Nyagatare: Ibiti bisaga miliyoni 1,3 birimo guterwa byitezweho gukemura ibibazo by’ibicanwa 14 Ugushyingo 2026 Saa 10:29
  5. Kayonza: Gasarabwayi barashima ko umuhanda wabangamiraga imigenderanire wakozwe 14 Ugushyingo 2026 Saa 08:58