Nyagatare: Urubyiruko rurahamya ko ‘Hanga Hub’ yarufashije kwihangira imirimo

Nyagatare: Urubyiruko rurahamya ko ‘Hanga Hub’ yarufashije kwihangira imirimo

Urubyiruko rwabonye amahirwe yo kwiga ibijyanye no guhanga imirimo mu kigo cy’urubyiruko cya Nyagatare cyashyizwemo gahunda ya Hanga Hub bavuga ko ubumenyi bahakura bubafasha mu kwihangira imirimo no kunguka udushya tubafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize mu mashuri asanzwe.

Iki kigo cyubatswe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa kigashyirwamo gahunda z’ikoranabuhanga no guhanga udushya, cyakira abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye abiga muri kaminuza n’abazirangije.

Ababonye amahirwe yo kuza kwiga muri iki kigo ku ikubitiro bavuga ko bahungukiye byinshi birimo ubumenyi ku kwihangira akazi no guhanga udushya, abandi babona akazi bagakesha ibyo bigiye muri iki kigo.

Rutabagisha Benitha wize ibijyanye n’ubugeni muri kaminuza akaza gukarishya ubwenge muri iki kigo agira ati: “Batanze itangazo ry’uko abifuza kuza kwiga aha basaba ndasaba ngira amihirwe yo gutoranywa mu banyeshuri ba mbere. Ibintu nigiye aha ni ingenzi cyane kuko ari ahantu uhabwa ubumenyi unakora ibyo wiga ukagira ubumenyi ngiro nyabwo.Hari ibikoresho bihagije kuri buri cyiciro umuntu abarizwamo.”

Akomeza agira ati: “Nyuma yo kurangiza amasomo, nagaragaje ubudashyikirwa mu batsinze neza mpita nahabona akazi. Nishimira ubumenyi nakuye hano kuko byamfashishije gufunguka nkamenya uko nakora nshingiye ku bikenewe ku isoko ndetse n’uburyo bwo kwihangira umurimo.”

Karangwa didier waje kwiga aha arangije amashuri yisumbuye, ibyo yahize byatumye ahanga umurimo aho akora ibishushanyo mbonera by’imyenda akanayandikaho.

Ati: “Amasomo nahawe yatumye mbona umurimo aho ubu ntunganya imyenda bitewe nuko umukiliya ayishaka cyangwa nkamufasha kumwereka isura y’umwenda wamubera. Ibi nabibonyemo akazi aho mbona amafaranga ndetse nkaba nitegura no kuzakomeza kaminuza niyishyurira kandi ngaharanira ko nibyo nkora bitera imbere nkazashinga kampani ikomeye itanga akazi ku bantu benshi.”

Akomeza agira ati: “Nshima aya mahirwe ubuyobozi bwatwegereje aho bidufasha guhindura imibereho yacu tukiteza imbere.”

Nkurunziza Egide wo mu Karere ka Ngororero akaba yiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, avuga ko yagize inyota yo kuza gutangira amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga no kwihangira imirimo akabifatanya n’amasomo asanzwe ya Kaminuza, kandi ko aho ageze ari ku rwego rwiza aho yihangiye imashini ituraga imishwi y’inkoko.

Ati: “Natangiye kwiga muri iki kigo mu 2024 nkiza kwiga muri kaminuza numvise bahamagara abifuza kujya baza kuhafatira amasomo ndaza, ubumenyi nahakuye bwatumye ntekereza kubaka imashini ituraga amagi hakavamo imishwi. Ni igitekerezo nagize bitewe nuko nabonaga abantu bagorwa no kubona imishwi mu buryo buboroheye.”

Ati: “Ndishimira ubumenyi nakuye muri iki kigo aho ubu nanatsindiye igihembo cya miliyoni 2 yo gufasha umushinga wanjye kuwushyira mu ngiro mu buryo bunoze.”

Umuyobozi w’iki kigo cya Hanga Hub Nyagatare, Gisa Silas avuga ko ikigo ayoboye gitanga amahirwe kuri buri wese wifuza kongera ubumenyi, ndetse abakirwa bigishwa ku buntu.

Ati: “Iki kigo cyashyizweho kugira ngo gifashe urubyiruko kubona aho kongerera ubumenyi ndetse no kwidagadura. Hari abahagaragariza impano zabo zigakuzwa ngo ziremwemo igishoro zikaba zabazamura. Ni amahirwe ubuyobozi bwageneye abaturage aho twifuza ko abaca hano bazagira ibigwi bikomeye mu iterambere ryabo ubwabo ndetse n’iry’Igihugu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare iki kigo giherereyemo, Uwambayingabire Claire avuga ko ari amahirwe mu kongera imirimo no kubakira ubushobozi urubyiruko, hakaboneka ibisubizo ku buyobozi ndetse n’abaturage.

Ati: “Ni ibisubizo ku buyobozi iyo tubonye aho abantu batari bafite icyo bakora bajya bagahinduka abanyakazi ndetse bakanagatanga ku bandi. Bigabanya abashoboraga kuba bari mu bafashwa cyangwa bazafashwa na Leta.

Kugira ubumenyi butuma umuntu yigira bigabanya ubushobomeri kandi umuturage ufite icyo akora ntabera umutwaro ubuyobozi ahubwo aba umufatanyabikorwa mwiza mu kuzamura iterambere ndetse n’imibereho myiza.”

Iki kigo gitangirwamo amasomo atandukanye, arimo kwiga imishinga no kuyicunga, ikoranabuhanga no guhanga udushya, ubugeni, ubukorikori, gukuza impano zitandukanye ndetse hakanakorerwa ibikorwa by’imyadagaduro ku rubyiruko.

Hanga Hub ya Nyagatare imaze imyaka 2 ifunguwe ku mugaragaro aho yafunguwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, tariki ya 14 Ugushyingo 2024 yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro uwo mushingabakora ibihangano bishobora guhindura Isi.

Rutabagisha Benitha ni umwe mu bakobwa bitabiriye kwiga ikoranabuhanga mu myuga wishimira ubumenyi yahawe
Abagana iki kigo bagaragaza ko bigishijwe byinshi birimo kuvumbura udushya mu byo bakora
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Musanze: Gacaca Amaterasi y’indinganire yitezweho kongera umusaruro bakiteza imbere 14 Ugushyingo 2026 Saa 19:04
  2. MINEDUC yatashye igikoni kigezweho cyo gutekera abanyashuri cya miliyoni 700 Frw 14 Ugushyingo 2026 Saa 16:39
  3. RDC yakuyeho kandidatire y’umukandida wayo ku buyobozi bwa OIF, ishyigikira uwa Romania 14 Ugushyingo 2026 Saa 12:50
  4. Amavubi U23 yerekeje i Yaoundé gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 14 Ugushyingo 2026 Saa 11:28
  5. The Ben yegukanye igihembo muri HiPipo ahigitse abarimo Diamond Platnumz 14 Ugushyingo 2026 Saa 10:48